Home Inkuru Nyamukuru Harabura amasaha make Macron akagera mu Rwanda.

Harabura amasaha make Macron akagera mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje ko uruzinduko rwe mu Rwanda ruzahindura amateka mu mubano w’ibihugu byombi ndetse na Afurika.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu habura amasaha make akagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rukaba urwa mbere Perezida w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda mu myaka icumi ishize.

Ni uruzinduko rwitezweho guhindura ishusho y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze imyaka 27 urimo ibibazo ahanini bishingiye ku kwinangira kw’icyo gihugu cy’i Burayi mu kwemera uruhare rwacyo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron uzagera i Kigali mu masaha ya kare kuri uyu wa Kane, abinyujije kuri Twitter yagize ati « Mu gihe nitegura kugera i Kigali, mfite icyizere ko mu masaha make ari imbere dufatanyije tugiye kwandika ipaji nshya mu mubano wacu n’u Rwanda ndetse na Afurika. »

Macron biteganyijwe ko azagera mu Rwanda akerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akahava agirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Ijambo rya Macron i Kigali ritegerejwe n’abantu benshi nyuma ya raporo yasohowe na Komisiyo igizwe n’inzobere we ubwe yishyiriyeho ngo zige ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo raporo itiriwe Duclert yashyizwe hanze muri Werurwe uyu mwaka, yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntagereranywa mu mateka ashaririye yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo biramenyekana icyo Macron azavuga ageze mu Rwanda ariko ashobora gusaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Hategerejwe ko Macron akora ibirenze ibyakozwe na Nicolas Sarkozy mu 2010 ubwo yasuraga u Rwanda agasaba imbabazi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe u Bufaransa nk’igihugu ntibwemeraga ko hari uruhare bwagize muri Jenoside.

Macron ni Perezida w’u Bufaransa wagaragaje umuhate ukomeye mu kuzahura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

Related Articles

Leave a Comment