Home Inkuru Nyamukuru Ibigo birimo RURA, WASAC na BDF byahawe Abayobozi bashya.

Ibigo birimo RURA, WASAC na BDF byahawe Abayobozi bashya.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ibigo birimo RURA, WASAC na BDF byahawe abayobozi bashya mu mpinduka zakozwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyi nama yemeje ko Dr Ernest Nsabimana wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA.

Ni umwanya wari usanzweho Lt Col Patrick Nyirishema wawugiyeho guhera muri Nyakanga 2014, bivuze ko yari amaze imyaka itandatu ariwe Muyobozi Mukuru wa RURA.

Ikindi kigo cyakozwemo impinduka ni igishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, aho cyahawe Umuyobozi Mukuru mushya ariwe Alfred Dusenge Byigero wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa RURA kuva mu 2012 kugera mu 2017 ndetse yanayoboye Ikigo gishinzwe Ingufu muri Île Maurice.

WASAC yakunze kuvugwamo ibibazo mu bijyanye n’imicungire y’umutungo, yari isanzwe iyoborwa na Aimé Muzola wari wahawe uyu mwanya muri Nzeri 2017.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire, RHA, nacyo cyahawe Umuyobozi Mukuru mushya aho yagizwe Félix Nshimyumuremyi mu gihe Noël Nsanzineza we azaba ari Umuyobozi Mukuru wungirije.

Nshimyumuremyi yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imihanda n’Ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu, RTDA mu gihe Nsanzineza ariwe wari Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA.

RHA yari imaze iminsi nta Muyobozi Mukuru igira nyuma y’ifungwa rya Serubibi Eric wayiyoboraga ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa leta.

Dr. Rose Mukankomeje wari usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) we yahinduriwe umwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’iki kigo.

Mu Kigega gishinzwe gutanga inguzanyo ku mishinga mito n’Iciriritse, BDF, naho hashyizwemo abayobozi aho Vincent Munyeshyaka wigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Umuyobozi Mukuru mu gihe Rosalie Semigabo yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije.

Urwego rushinzwe Ubutasi ku mari narwo rwahawe ubuyobozi aho Jeanne Pauline Gashumba yagizwe Umuyobozi Mukuru mu gihe Jean Bosco Murenzi yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amabwiriza naho Jean Marie Nyirurugo agirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi.

Ikigo gishinzwe amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, nacyo cyahawe ubuyobozi bushya aho Paul Umukunzi yagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo.

Mu zindi nzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubuzima naho hakozwemo impinduka, aho abayobozi benshi b’amashami bahinduriwe inshingano, abandi bagahabwa inshya.

Related Articles

Leave a Comment