Home Inkuru Nyamukuru Umunyemari Muvunyi Paul n’abandi bantu batatu bari bafunganywe barekuwe.

Umunyemari Muvunyi Paul n’abandi bantu batatu bari bafunganywe barekuwe.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunyemari Muvunyi Paul n’abandi bantu batatu barimo Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi barekuwe by’agateganyo, nyuma yo gucibwa amande ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien, batawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2020 bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Amakuru yamenyekanye ni uko aba bagabo barekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2021.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko mu byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kurekura Muvunyi n’abo bareganwa harimo no kuba biyemerera icyaha.

Ati “Ibyaha baregwa bagenda babyemera, ni ibikorwa bakoze. Kwemera kwabo nabyo biri mu byashingiweho ngo iki cyemezo cyo kubarekura gifatwe, banacibwe amande. Ni igihano giteganywa n’amategeko.’’

Icyaha Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nkusi yasobanuye ko itegeko riha Ubushinjacyaha ububasha bwo guca amande uregwa mu gihe bibaye ngombwa.

Ati “Ubushinjacyaha bwemerewe guca ihazabu nta rubanza mu gihe biri ngombwa ko rucibwa gutyo. Nibyo twakoze, baciwe amande bose ya miliyoni eshatu buri wese. Bagasohoka bakajya hanze.’’

Ingingo ya 24 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gika cyayo cya kane ivuga ko Iyo hari uwakorewe icyaha ushobora gusaba indishyi, umushinjacyaha aramuhamagaza kugira ngo amwumvikanishe n’ukekwaho icyaha ku ngano y’indishyi zigomba gutangwa. Ikomeza ivuga ko iyo badashoboye kumvikana uwakorewe icyaha aregera indishyi mu rukiko rubifitiye ububasha.

Abajijwe niba abaregwa bazakomeza gukurikiranwa, Nkusi yavuze ko “Ibyo tuzabireba nyuma, bashobora no kudakomeza gukurikiranwa kuko baciwe ihazabu. Icyo gihe dosiye yafatirwa ibindi byemezo.’’

Mu makuru yagiye hanze nuko icyaha Muvunyi akurikiranyweho kijyanye n’ubutaka buri hafi y’Ikiyaga cya Kivu yaguze nyirabwo atabizi.

Mu 2013 nibwo bivugwa ko Paul Muvunyi yaguze ubutaka buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Mudugudu wa Nyagahinda, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Muri aka karere Muvunyi ahafite ishoramari ryagutse mu by’amahoteli, ni ho yubatse iyitwa Kivu Safari Lodge iri mu Murenge wa Gishyita. Yatashywe mu 2016 itwaye miliyari 1,2 Frw.

Mu kugura ubwo butaka bwa Mukangamije Annonciata, bivugwa ko Muvunyi yatanze miliyoni 2 Frw ariko nyir’ubwite nta ruhare yagize mu igurishwa ryabwo.

Amasezerano y’ubugure yashyizweho umukono na Kayigema Félicien, umuturage wasinye mu izina rya nyir’ubutaka usanzwe ari musaza we, naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura, Niyongamije Gérald, ashimangira ko ari ukuri yakorewe imbere ye nk’umuyobozi.

Related Articles

Leave a Comment