Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yerekanye umwuzukuru we ku nshuro ya mbere

Perezida Kagame yerekanye umwuzukuru we ku nshuro ya mbere

by admin
0 comment

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba afite umwuzukuru, ashyira hanze ku nshuro ya mbere ifoto ari kumwe nawe amukikiye.

Iyo foto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yari ateruye uruhinja, agaragaza akanyamuneza, maze ayiherekesha amagambo avuga ko yagize impera nziza z’icyumweru ari kumwe “n’uyu muntu w’agatangaza”.

Umukuru w’Igihugu yari aherutse gutangaza ko afite umwuzukuru w’umukobwa, nyuma yaho umukobwa we Ange Kagame yibarutse imfura ye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ku wa 19 Kanama 2020.

Ange Ingabire Kagame ni ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byari bibereye ijisho. Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Umukuru w’Igihugu yari aherutse kuvuga ku kuba afite umwuzukuru ndetse ko kuri we ari “byiza cyane”. Ati “Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera”.

Yakomeje avuga ko mu gihe azaba atakiri Perezida wa Repubulika, yiteguye gutangira indi mirimo yo kurebera abuzukuru. Ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha y’ingendo ataragera hari ubwo niruka nkajya kumusura, iyo nagiyeyo ngenda nka Kagame.”

Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bifashishije Twitter maze bagaragaza ibyishimo batewe no kubona umwuzukuru wa Perezida wa Repubulika, banashimira Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bamwibarutse.Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba afite umwuzukuru

Related Articles

Leave a Comment