Home Inkuru Nyamukuru Joe Biden yatorewe kuyobora USA yizeza Abanyamerika kunga ubumwe bw’igihugu

Joe Biden yatorewe kuyobora USA yizeza Abanyamerika kunga ubumwe bw’igihugu

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nyuma yaho bitangajwe ko Joe Biden atorewe kuyobora USA yavuze ko ari igihe cyo komora Leta Zunze Ubumwe za Amerika , asezeranya kunga ubumwe” bw’igihugu.

Ni mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, nyuma yo gutsinda amatora yari ahanganyemo na Perezida Donald Trump usanzwe ku butegetsi, nyuma y’ibarura ry’amajwi yabonetse mu matora yabaye ku wa Kabiri.

Kugeza ubu Trump ntabwo aratangaza ko yemeye ko yatsinzwe, ndetse ntarongera kugira icyo avuga ku mugaragaro kuva byatangazwa ko yatsinzwe arimo gukina golf.

Gusa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Trump yavuze ko yatowe n’abaturage 71,000,000, ari nayo majwi menshi perezida uri ku butegetsi yabashije kugira.

Yakomeje ati “Indorerezi ntizemerewe kwinjira mu byumba byabarirwagamo amajwi. Natsinze amatora, nabonye amajwi 71.000.000. Hari ibintu bibi byabaye indorerezi zacu zitari zemerewe kubona. Ntibyigeze biba mbere. Miliyoni z’impapuro z’itora zohererejwe mu iposita abantu batigeze bazisaba!”

Ibyavuye muri aya matora bitumye Trump aba perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyoboye manda imwe kuva mu 1990.

Biden yagize ati “Nsezeranyije kuba perezida udashaka gucamo ibice, ahubwo wunga ubumwe; utabona ngo izi leta ni iz’aba-republicains, ziriya ni iz’aba-democrates, ubona gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

“Nashatse uyu mwanya kugira ngo ngarure umwimerere wa Amerika, kugira ngo nongere kubaka uruti rw’umugongo rw’iki gihugu, abantu b’amikoro yo hagati na hagati ndetse no kongera gutuma Amerika yubahwa ku isi, no kunga ubumwe bwacu hano iwacu”.

Yanavuze ku batamutoye, banditse amateka yo kuba aba mbere benshi babayeho.

Ati “Igihe kirageze ngo dusige inyuma imvugo isesereza, tumanure igipimo cy’ubushyamirane, twongera kurebana, twongere gutegana amatwi. Kandi kugira ngo dutere imbere, tugomba kureka gufata abo tutavuga rumwe nk’aho ari abanzi bacu”.

Uyu perezida watowe yavuze ko agiye gushyiraho akanama ke ko guhangana na coronavirus kugira ngo kazabe kiteguye gushyira mu bikorwa ibyemezo guhera amaze kurahizwa muri Mutarama.

Abanyamerika barenga 237,000 bamaze kwicwa na coronavirus kuva iki cyorezo cyatangira – umubare uruta uw’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku isi. Kwiyamamaza kwa Joe Biden kwibanze cyane ku kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bushya.

Perezida Biden ageza ijambo ku banyamerika

Kamala Harris watowe nka visi perezida, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere n’umwirabura n’Umunyamerika ufite inkomoko muri Aziya utorewe uyu mwanya.

We yagize ati “Ubwo demokarasi yacu nyirizina ari yo yari irimo itorwa ku rupapuro rw’itora, umwimerere nyirizina wa Amerika ari wo uri mu kaga ndetse n’isi yose iduhanze amaso, mwatangije umunsi mushya kuri Amerika”.

Mbere y’ayo magambo yabo bombi, imbaga y’abishimiye intsinzi yari iteraniye hanze y’aho havugiwe amagambo, hari ibiro byo kwiyamamaza kwabo.

Related Articles

Leave a Comment