Home INKURU ZIHERUKA Kabuga Félicien azaburanira i La Haye mu Buholandi

Kabuga Félicien azaburanira i La Haye mu Buholandi

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yafashe icyemezo cyo kohereza Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira i La Haye mu Buhorandi aho kuburanira i Arusha muri Tanzaniya.

Zimwe mu mpamvu zashingiweho ni izagaragajwe z’uko Kabuga Félicien arwaye indwara zikomeye ku buryo kumwohereza kuburanira i Arusha byaba ari ukubangamira uburenganzira afite ku buzima bwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Urukiko Carmel Agius, yagaragaje ko zimwe mu mpamvu yashingiyeho afata icyo cyemezo ari izagaragajwe n’abunganira Kabuga mu mategeko zirimo ivuga ko kumujyana i Arusha byaba ari ukumuvutsa uburenganzira bwo kuba hafi y’umuryango we kandi abyemerewe.

Umucamanza Carmel yatangaje ko Kabuga afite uburenganzira bw’ibanze ku buzima bwe n’uburyo Isi ikeneye ubwirinzi bukomeye kuri COVID-19, kumwohereza i La Haye ngo akaba ari byo bitanga umutekano n’uburenaganzira busesuye kuri Kabuga.

Kabuga kandi ngo naburanira i La Haye bizafasha Inkiko gutegura no gukurikirana urubanza neza mu mizi, kandi ngo kohereza Kabuga i La Haye nta ngaruka bizagira ku migendekere y’urubanza n’uko ruzategurwamo.

Kabuga n’abunganizi be bari bakomeje gusaba ko atajyanwa i Arusha, ahubwo bagasaba ko akwiye gufungwa hifashishijwe icyuma gitanga amakuru y’aho umuntu aherereye kugira ngo agume iwe yitabweho n’umuryango kubera uburwayi.

Icyakora urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwari rwateye utwatsi ibyo byifuzo ahubwo rufata umwanzuro wo kohereza Kabuga i Arusha.

Related Articles

Leave a Comment