Home Inkuru Nyamukuru Mu Rwanda huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga.

Mu Rwanda huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu Rwanda huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga, giherereye mu Murenge wa Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Werurwe 2024, ni bwo Polisi y’Igihugu yasobanuriye abanyamakuru imikorere y’iki kigo ndetse baranagisura.

Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga kigizwe n’inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibizamini.

Ibizamini bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n’icyo gutwara imodoka mu muhanda.

Iki kigo nigitangira gukora, biteganyijwe ko uzaba agiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku Rubuga rwa Irembo, ahitemo umunsi, itariki n’isaha azakoreraho.

Ikoranabuhanga rizakoreshwamo rizajya rinafasha mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z’umubiri zirimo amaso n’amatwi.

Bitewe n’uburyo iki kigo cyubatse n’ikoranabuhanga gifite, ibizamini bizatangwa ari ryo ryifashishijwe. Nk’abakora ibyo gutwara ipikipiki bazajya bakora ikizamini cyo kunyura mu munani, guhunga inzitizi, kunyura mu kayira gafunganye no guhagarara bitunguranye.

Abakora ibizamini byo gutwara imodoka na bo bazajya bakora icyo aho batangirira ikizamini, guhagarara ku buhaname, guhunga inzitizi, aho banyura bazenguruka, guparika ku ruhande, guparika basubira inyuma, aho bahindurira amavitesi, guhagarara bitunguranye n’aho basoreza ikizamini.

Ukora ikizamini cyo gutwara imodoka atangira afite amanota 100% ariko bibarwa ko yatsinze iyo yagize atari munsi ya 80%. Ni ukuvuga ko uko akora ikosa, amanota agenda avaho.

Ikoranabuhanga ni ryo rimenyesha umuntu ko yatsinze

Munsi y’ikibuga gikorerwamo ibizamini hashyizwemo ikoranabuhanga rigenzura niba uri gukora ikizamini yakoze ikosa noneho rigatanga amakuru mu mashini yandika amanota.

Ugiye mu kizamini, yicara mu modoka iba irimo indangururamajwi imubwira kugitangira n’andi makuru atandukanye.

Muri Control Room, ahari icyumba kigenzurirwamo uburyo ikizamini gikorwa, haba umuntu ushobora gufasha uri gukora ikizamini. Nk’iyo ushaka kubaza ibyo udasobanukiwe, urahamagara (mu modoka zikorerwamo ikizamini habamo uburyo bwo guhamagara) ukabaza ikibazo cyangwa icyo ushaka gusobanuza bakagufasha. Mu modoka zikorerwamo ibizamini, uhitamo ururimi ushaka kumviramo amabwiriza, yaba Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza. Ayo mabwiriza ni akubwira gutangira ikizamini, ikosa wakoze, niba watsinze cyangwa watsinzwe.

Related Articles

Leave a Comment