Home Inkuru Nyamukuru U Rwanda na RDC biyemeje kuzahura umubano.

U Rwanda na RDC biyemeje kuzahura umubano.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC yabereye muri Angola, yasoje bemeranyije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, bikazakorwa binyuze muri komisiyo ihuriweho igomba guhura mu cyumweru gitaha.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022. Ni mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC kugeza n’aho Perezida Tshisekedi yeruye akavuga ko nirukomeza gufasha M23, azarushozaho intambara.

Perezida wa Angola, João Lourenço, ni we wahawe inshingano nk’umuhuza muri iki kibazo ndetse yakiriye Perezida Kagame na Tshisekedi kuri uyu munsi.

Ibiganiro byabo byasoje bemeranyije ko bagomba guhuriza hamwe ingamba zose zatuma umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ucururuka, bikongera kubana mu mahoro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC byatangaje ko umwuka mwiza uzagerwaho binyuze muri gahunda y’ibikorwa yiswe Luanda, izajyana no kuzahura ibikorwa bya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na RDC, yari imaze imyaka myinshi idaterana.

Inama ya mbere y’iyi komisiyo igomba guterana mu cyumweru gitaha tariki ya 12 Nyakanga ikazabera i Luanda muri Angola. Intego yayo ya mbere ni ukugarura amahoro hagati y’impande zombi hifashishijwe inzira za dipolomasi.

Ku bijyanye n’Umutwe wa M23, abakuru b’ibihugu banzuye ko ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw’igihugu.

Related Articles

Leave a Comment