Home Inkuru Nyamukuru Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi wayoboraga Christian University of Rwanda, gufungwa imyaka itanu, ku byaha akekwaho birimo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Dr Habumuremyi yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, mu rubanza rwaburanwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umushinjacyaha yavuze ko icyo asaba Urukiko ari uko rwakira ikirego rukemeza ko Christian University ihamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu kandi byombi bigahamywa Habumuremyi.

Umushinjacyaha yasabye Christian University igomba gucibwa ihazabu ya miliyoni 175 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye na miliyoni 1 Frw ku cyaha cy’ubuhemu.

Serushyana wari ushinzwe umutungo muri Christian University we yasabiwe gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 87.5 Frw.

Habumuremyi we yasabiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye naho ku cyaha cyo cyaha cy’ubuhemu asabirwa gufungwa imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Muri uru rubanza kandi haregewe indishyi, aho Ngabonziza uri mu bahawe sheki zitazigamiye ubwo yari yahawe akazi ko kugemura mudasobwa muri Christian University kuri miliyoni 12.5 Frw, sheki bamuhaye ngo yayijyanye muri Zigama CSS basanga nta mafaranga ariho.

Habumuremyi ngo yihutiye kumusaba imbabazi, banagirana amasezerano mashya, ariko muri Werurwe 2020 aza kumuha indi sheki itazigamiye.

Yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 5 Frw z’indishyi z’akababaro, no kwishyura amafaranga ye arimo ingwate yatanze ntayisubizwe.

Mu byasabye indishyi kandi harimo Nkurunziza Charles wari uhagarariwe n’umwavoka we, wabwiye Urukiko ko yagurije Habumuremyi miliyoni 38 Frw, ayamuha ku giti cye, agiye kumwishyura amuha sheki itazigamiye.

Yasabye Urukiko kumuhesha miliyoni 38 Frw yamugurije, hakiyongeraho na miliyoni 5.7 Frw yashoboraga kuba yarayabyajemo, akavamo ibindi bikorwa ndetse agatunga umuryango.

Yanasabye indishyi z’akababaro za miliyoni 10 Frw, hakiyongeraho igihembo cya avoka cya miliyoni 3Frw, ikurikirana rubanza rya 500 000Frw n’amagarama y’urubanza.

Pierre Damien Habumuremyi yabwiye urukiko ko abamushinja ibyaha birengagiza uko ibintu byagiye bikurikirana, kuko icyo yatanze cyari sheki y’ingwate yahaye Ngabonziza Jean Bosco.

Yavuze ko abahawe sheki bose hari amafaranga bagiye bishyurwa, ku buryo bitafatwa ko bahawe sheki zitazigamiye, ahubwo zari ingwate. Byongeye, ngo ibyo yakoze byose byari mu izina rya Christian University, ku buryo nta bamugurije amafaranga, ahubwo yagurijwe Kaminuza.

Yavuze ko iyo umuntu ari umwere nta gihano afatirwa ndetse nta n’indishyi ashyirwaho, bityo Urukiko rutabiha agaciro kuko nta cyaha cyabayeho cyaba icy’ubuhemu cyangwa gutanga sheki zitazigamiye.

Yasabye Urukiko kumugira umwere akarekurwa.

Mbere yo gusoza kuvuga, Habumuremyi yabanje kugaruka ku mitungo ye yafatiriwe na konti ze zafunzwe, avuga ko harimo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yavuze ko muri gereza yagatunzwe n’umuryango we, none nta konti n’imwe ifunguye ku muryango we wose, avuga ko hari abandi bakwiye kwishyurwa, none ntabwo bishoboka.

Yavuze ko agiye kugira imyaka 60, ariko kuva yavuka ngo yari ataragezwa imbere y’ubutabera, uretse kuri iyi nshuro, kandi ngo ntabwo ari ikibazo yikururiye. Yasabye urukiko kuzabishingiraho nirujya kumufatira umwanzuro.

Yanagarutse ku mpamvu z’uburwayi kuko arwara umutima ndetse hari ibyemezo bya muganga, indwara zo mu muhogo n’indwara zo mu nda, ku buryo yabonanaga n’abaganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ariko ngo nta bwo bigikunda.

Ikindi ngo yafunzwe amaze kubagwa ijisho rimwe, ku wa 30 Ukwakira ngo yari kubagwa irindi mu bitaro by’i Runda, ariko ntibyakunda ko ajyayo, ati “ubuzima bwanjye buri mu kaga.”

Yasabye Urukiko ko umunsi ruzaba rwiherereye rugiye kumufataho icyemezo, rwazabiha agaciro.

Urubanza ruzasomwa ku wa 27 Ugushyingo 2020, saa munani.

Related Articles

Leave a Comment