Home Inkuru Nyamukuru Sobanukirwa n’amavugurura yakozwe muri sitati igenga abakozi ba leta.

Sobanukirwa n’amavugurura yakozwe muri sitati igenga abakozi ba leta.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Guverinoma yakoze amavugurura muri sitati igenga abakozi ba leta, hemezwa impinduka zirimo ko kurahira mbere yo gutangira akazi byakuweho, hanavugururwa uburyo imperekeza zitangwa mu kazi kimwe n’ibiruhuko.

Bikubiye mu itegeko ryo ku wa 7 Ukwakira 2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ryasohotse mu Igazeti ya Leta, nimero idasanzwe yagiye hanze kuri uyu wa Kane. Ni itegeko risimbura iryo mu 2013.

Itegeko rishya riteganya ko gushaka abakozi mu butegetsi bwa Leta bikorwa binyuze muri imwe mu nzira eshatu: Ni ukuvuga ipiganwa, gushyirwa mu mwanya cyangwa gushaka abakozi mu buryo butaziguye. Itegeko ryasimbujwe ryo ryateganyaga uburyo bubiri, ipiganwa cyangwa gushyirwaho n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Kurahira mbere yo gutangira akazi byavanywe mu itegeko

Itegeko ryo mu 2013 ryavugaga neza ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha, afatishije Ibendera ry’Igihugu ikiganza cy’ibumoso, azamuye ukuboko kw’iburyo, akarambura ikiganza hejuru, ku buryo ufite ubumuga bwatuma atabyubahiriza, yambikwaga ibendera.

Iyi ngingo ireba abakozi basanzwe aho kuba abayobozi bakuru, yakuweho nyuma yo gusanga ko hari uburyo imaze kuba nk’umuhango.

Mu bisabwa ngo umuntu yinjizwe mu bakozi ba leta hagumishijwemo ko agomba kuba agejeje nibura ku myaka 18, ariko hongerwamo ingingo nshya ko “umuntu ufite nibura imyaka 16 y’amavuko ashobora kwinjizwa mu bakozi ba Leta, bitangiwe uruhushya rwanditse na Minisitiri.”

Umukozi wa Leta utangiye akazi mu butegetsi bwa Leta ahabwa igihe cy’isuzumwa cy’amezi atandatu, aho umuyobozi we wo ku rwego rwa mbere, asuzuma imikorere ye ku bijyanye n’ubushobozi mu kazi.

Impinduka mu biruhuko

Mu itegeko rishya havuguruwemo ingingo zirimo n’ibiruhuko, aho umukozi wa Leta yafataga ikiruhuko cy’umwaka gihwanye n’iminsi 30 y’ukwezi, ashobora kugabanyamo inshuro zitarenze ebyiri. Ubu ikiruhuko cy’umwaka gihwanye n’ukwezi kumwe, gushobora kugabanywamo inshuro zitarenze eshatu.

Mu gihe mbere iyo umwaka washiraga umukozi wa Leta adashoboye gufata ikiruhuko kubera impamvu z’akazi kandi yaracyatse mu nyandiko, yagomba kugifata mu kwezi kubanza k’umwaka ukurikiyeho, ubu byanditswe ko iyo umukozi wa Leta asabye ikiruhuko cy’umwaka, umuyobozi umukuriye ku rwego rwa mbere ashobora kwigizayo ikiruhuko kubera impamvu z’akazi.

Ikiruhuko cyigijweyo ariko gifatwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza mu mwaka w’ingengo y’imari ukurikira.

Umukozi wa Leta wimuriwe ahandi, ushakiwe umwanya mu rundi rwego rwa Leta, utijwe cyangwa ushyizwe mu mwanya mu rundi rwego rwa Leta kandi atarafata ikiruhuko cy’umwaka, afite uburenganzira ku kiruhuko cy’umwaka atafashe, muri urwo rwego rwa Leta rushya agiyemo.

Mu biruhiko biteganywa naho hakozwe impinduka, aho umukozi wa leta umugore we yabyaye yahabwaga iminsi ine y’akazi y’ikihuruko, yagumye ari ine ariko ishobora kongerwaho iminsi itanu igihe habaye ingorane zishingiye ku kubyara k’umugore we.

Mu gihe uwo bashakanye apfuye, umukozi yahabwaga iminsi itandatu y’ikihuruko ariko ubu yabaye irindwi, ndetse ishobora kongerwaho ukwezi kumwe mu gihe umugore w’umukozi wa Leta apfuye agasiga umwana utarageza ku mezi atatu.

Naho umukozi wa Leta upfushije sebukwe cyangwa nyirabukwe wahabwaga iminsi ibiri y’ikiruhuko, yabaye iminsi ine kimwe n’uwapfushije se, nyina cyangwa umuvandimwe. Ahabwa iminsi itatu kandi iyo sekuru cyangwa nyirakuru yapfuye.

Mu itegeko risanzwe byateganywaga ko Umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora guha umukozi wa Leta ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kitarengeje iminsi 15 kubera impamvu zemejwe na muganga wemewe na Leta, ariko ubu “Umuyobozi wo ku rwego rwa mbere aha umukozi wa Leta ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kitarengeje ukwezi kumwe kubera impamvu z’uburwayi zemejwe na muganga wemewe.”

Umukozi wa Leta uhawe ikiruhuko kirekire cy’uburwayi kigera ku mezi atandatu, afite uburenganzira ku mushahara we wose mu gihe cy’amezi atatu abanza, na bibiri bya gatatu by’umushahara we ku yandi mezi atatu.

Ku mpamvu zumvikana kandi umukozi ashobora guhabwa uruhushya rutarengeje umunsi umwe kandi rutavanwa mu minsi y’ikiruhuko cy’umwaka.

Hongewemo ingingo zireba ababyeyi

Muri iri tegeko hanogejwe ingingo zireba ababyeyi, zisanga ko umugore wabyaye ukora mu nzego za leta ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru 12.

Nk’igihe Umukozi wa Leta w’umugore wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru umunani, bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye.

Umukoresha yishyura umushahara mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, urwego rwa Leta rufite mu nshingano ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore wabyaye uri mu kiruhuko cyo kubyara, rukishyura ibyumweru bibiri bya nyuma.

Ni mu gihe iyo umukozi wa Leta w’umugore inda yari atwite ivuyemo mbere y’ibyumweru 20 byo gusama, we ahabwa ikiruhuko cy’uburwayi gisanzwe.

Umukozi wa Leta w’umugore wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka, we ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara. Umushahara we ukomeza kwishyurwa nk’umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Naho umukozi wa Leta w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera, ahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda. Muri iki gihe, umukoresha n’urwego rwa Leta rufite mu nshingano ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore wabyaye uri mu kiruhuko cyo kubyara, buri wese yishyurira uwo mugore wabyaye kimwe cya kabiri cy’umushahara.

Nyuma y’ikiruhuko kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, umukozi wa Leta w’umugore afata ikiruhuko gisanzwe cyo kubyara kingana n’ibyumweru 12.

Iyo habayeho ingorane zishingiye ku kubyara, umukoresha aha umukozi wa Leta w’umugore ikiruhuko cy’inyongera gihemberwa, kitarenze ukwezi kumwe, bitangiwe icyemezo na muganga wemewe.

Mu gihe cy’amezi 12 kandi nyuma y’ikiruhuko cyo kubyara, umukozi wa Leta w’umugore wabyaye agira uburenganzira bwo gufata igihe cyo konsa cy’isaha imwe ku munsi, gifatwa mu masaha y’akazi.

Uburyo bwo guhindura umwanya

Itegeko ryo mu 2013 ryateganyaga ko binyuze mu ipiganwa, Umukozi wa Leta umaze nibura imyaka itatu ku mwanya w’umurimo yashyizweho ari we ushobora guhindura umwanya w’umurimo yakoragaho akajya ku wundi mwanya w’umurimo mu butegetsi bwa Leta.

Mu mpinduka zakozwe mu itegeko rishya, Umukozi wa Leta warangije nibura igihe cy’igeragezwa ashobora gupiganira undi mwanya w’umurimo, ariko mu rwego rwa Leta akoramo gusa.

Igihe akeneye guhindura urwego akoramo, byemewe nibura ku mukozi “wa Leta wujuje nibura imyaka itatu mu kazi akorera urwego rwa Leta rumwe.”

Binateganywa ko umukozi wa Leta ashobora gutizwa kubera inyungu z’umurimo; mu rundi rwego rwa Leta; umushinga cyangwa muri gahunda bya Leta; ikigo Leta ifitemo inyungu; ikigo cyigenga gifitanye amasezerano na Leta; umuryango mpuzamahanga cyangwa isosiyete y’ubucuruzi ya Leta.

Igihe itizwa rimara kigenwa n’umuyobozi watije umukozi wa Leta, mu gihe mbere byagenwaga ko itizwa ritagomba kurenza amezi cumi n’abiri.

Imperekeza yazamuwe

Mu iteka rishya, iyo umukozi wa Leta asezerewe kubera ivanwaho cyangwa ibura ry’umurimo, agenerwa amafaranga y’imperekeza yishyurwa yose n’Urwego umukozi wa Leta akorera mu gihe cy’isezererwa.

Amafaranga y’imperekeza abarwa hafashwe umushahara mbumbe umukozi wa Leta yari agezeho, hagakurwamo imisoro gusa, kandi atangwa hakurikijwe uburambe umukozi afite mu Butegetsi bwa Leta.

Mbere habarwaga ukwezi kumwe k’umushahara ku bakozi bujuje nibura umwaka umwe w’uburambe ariko bataruzuza imyaka itanu mu kazi; ubu ni amezi abiri y’umushahara nk’imperekeza.

Ku bakozi bamaze nibura imyaka itanu ariko bataruzuza imyaka cumi mu kazi, mbere babarirwaga imperekeza y’amezi abiri y’umushahara, ubu ni amezi atatu; ku mukozi wa Leta umaze nibura imyaka 10 ariko ataruzuza imyaka 15, imperekeza yavuye ku mushahara w’amezi atatu aba ane.
Ku bakozi bamaze nibura imyaka 15 ariko bataruzuza imyaka 20 mu kazi imperekeza yavuye ku mushahara w’amezi ane aba atanu; ku bakozi bamaze nibura imyaka 20 ariko bataruzuza imyaka 25 imperekeza yavuye ku mezi atanu aba atandatu y’umushahara; imperekeza iva ku amezi atandatu y’umushahara iba arindwi ku bakozi bamaze nibura imyaka 25 ariko ataruzuza imyaka 30 y’uburambe mu kazi.

Hajemo n’icyiciro gishya cy’abantu babarirwa amezi 10 y’umushahara nk’imperekeza, ni ukuvuga umukozi wa Leta umaze nibura imyaka 30 y’uburambe mu kazi.

Icyakora, amafaranga y’imperekeza ahabwa umukozi wa Leta wasezerewe nyuma y’ikiruhuko kirekire cy’uburwayi ntashobora kujya munsi y’amezi atatu y’umushahara mbumbe.

Muri iri tegeko kandi, Umukozi wa Leta wujuje imyaka 65 y’amavuko afata ikiruhuko cy’izabukuru. Icyakora, umukozi wa Leta wujuje nibura imyaka 60 y’amavuko ashobora gusaba umuyobozi ubifitiye ububasha kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, igihe giteganyijwe kitaragera.

Umukozi wa Leta ushyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru agenerwa n’urwego rwa Leta yakoreraga impamba y’izabukuru hashingiwe ku gihe umukozi amaze mu kazi mu butegetsi bwa Leta. Amafaranga y’impamba y’ikiruhuko cy’izabukuru abarwa mu buryo bumwe n’imperekeza.

Iyo umukozi wa Leta apfuye, abazungura bemewe n’amategeko bahabwa amafaranga y’impozamarira atangirwa rimwe angana n’inshuro esheshatu z’umushahara mbumbe yari agezeho, utavanwaho umusoro.

Nyuma yo gutangaza iri teka rishya mu igazeti ya Leta, byemejwe ko amateka yateganywaga n’itegeko ryo mu 2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta kandi akaba anateganywa n’iri rishya, akomeza gukurikizwa mu ngingo zayo zitanyuranyije mu ireme n’iri tegeko mu gihe kitarenze amezi abiri, uhereye ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira.

Related Articles

Leave a Comment