Home Inkuru Nyamukuru Abakozi ba leta bafunzwe by’agateganyo bagiye kujya bahabwa umushahara wabo wose.

Abakozi ba leta bafunzwe by’agateganyo bagiye kujya bahabwa umushahara wabo wose.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Guverinoma y’u Rwanda yahinduye uburyo abakozi bahagaritswe mu kazi ndetse bagafungwa mu gihe bagikurikiranwa n’inkiko, imishahara yabo bajyaga bayibikirwa ariko mu mezi amwe bagahembwa bibiri bya gatatu, ubu bazajya babikirwa umushara wose.

Mu itegeko rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba leta ryo mu 2013, mu ngingo ya 40 ku mpamvu z’ihagarikwa ry’agateganyo ku mukozi wa leta, harimo igihe afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu cyangwa iyo akurikiranyweho ikosa rishobora gutuma ahabwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri.

Mu ngingo ya 41 yagaragazaga uburenganzira bw’umukozi wahagaritswe by’agateganyo, hagiraga hati “Umushahara w’umukozi uvugwa mu gace ka 1° n’aka 2° tw’ingingo ya 40 y’iri itegeko, ukomeza kubarwa akanawubikirwa. Mu mezi atatu ya mbere, abarirwa umushahara we wose, mu mezi atatu ya nyuma akurikira, akabarirwa bibiri bya gatatu by’umushahara.”

Byateganywaga ko iyo umukozi afunguwe ari umwere cyangwa iyo rya kosa ritamuhamye, ahabwa imishahara ye uko yayibikiwe.

Mu itegeko rishya rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta ryasohotse ku wa Kane, ingingo ya 40 igaragaza ko mu mpamvu zo guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo ku mukozi wa Leta, harimo igihe afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu; cyangwa akurikiranyweho ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri.

Ikosa ryo mu rwego rw’akazi rirebwaho iyo ihagarikwa ry’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa atotsa igitutu abatangabuhamya; cyangwa iyo uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi, uburyo ryakozwemo cyangwa inkurikizi ryateye byagira ingaruka ku isura y’urwego rwa Leta akorera mu gihe adahagaritswe.

Ku bijyanye n’uburenganzira bwa wa mukozi, hakozwe amavugurura, aho itegeko rishya rivuga ko “Umukozi wa Leta uvugwa mu gace ka 1° n’aka 2° tw’ingingo ya 40 y’iri itegeko akomeza kubarirwa umushahara ndetse akanawubikirwa. Iyo uwo mukozi wa Leta agizwe umwere cyangwa nta kosa rimuhamye, ahabwa umushahara yabikiwe. Iyo uwo umukozi wa Leta ahamwe n’icyaha cyangwa ahaniwe ikosa ryo mu rwego rw’akazi, atakaza uburenganzira ku mushahara yabikiwe.”

Ku mukozi wahagaritswe igihe atarabona undi mwanya w’umurimo kandi uwo yari asanzweho wavanywe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo cyangwa ibisabwa kuri uwo mwanya w’umurimo yariho byahindutse kandi akaba atabyujuje; cyangwa avanywe mu mwanya udapiganirwa kandi akaba atarabona undi mwanya; we ahabwa bibiri bya gatatu by’umushahara mu gihe cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo.

Umukozi wa Leta uhagaritswe urimo gushakirwa undi mwanya we ahabwa bibiri bya gatatu by’umushahara mu gihe cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo, bigahagarara iyo abonye undi murimo mu gihe cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo.

Umukozi wa Leta wahagaritswe ku mirimo by’agateganyo kubera ko afunzwe by’agateganyo asubira mu kazi iyo mbere y’amezi atandatu afunguwe by’agateganyo cyangwa iyo agizwe umwere.

Related Articles

Leave a Comment