Home Inkuru Nyamukuru Hirya no hino mu Gihugu hafatiwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Hirya no hino mu Gihugu hafatiwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti, Rwanda FDA, Urwego rw’Abikorera, PSF na Polisi y’u Rwanda beretse abanyamakuru ibiribwa n’ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byafatiwe hirya no hino mu gihugu bifite agaciro ka miliyoni 42,7 Frw.

Ibi biribwa n’ibinyobwa birimo ifu, ibinyobwa birimo ibidasembuye, urusenda, umutobe, inzoga, n’ibindi byafashwe mu mukwabu wahawe izina rya Operation FAGIA OPSON VI, uherutse gukorwa uhuriweho n’izi nzego.

Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko ikibabaje ari uko abantu bacuruzaga ibyafashwe, babikoraga birengagije ko byangiza ubuzima b’abantu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yavuze ko abanyenganda bemerewe gukora ibintu runaka bahitamo gukora batarandikisha ibyo bifuza gukora kugira ngo bisuzumwe.

Ati “Iyo babyandikishije nibwo tumenya mu by’ukuri ibizaba bigize igicuruzwa runaka bizaba byujuje ubuziranenge. Nibyo byiza bagomba gukora mbere yo kujya ku isoko.”

Muri rusange ibinyobwa byafashwe byiganje muri Gasabo, Gakenke, Musanze mu gihe i Rulindo higanje ubuki butujuje ubuziranenge. Ahandi hagaragaye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge birimo n’itabi ni mu Burasirazuba ahagaragaye itabi ritujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibicuruzwa nka biriya bizafatwa aho bizagaragara hose.

Ati “ Kimwe mu bintu bikomeye mvuga ni uko Polisi izakomeza gukorana n’inzego zose kugira ngo dufate biriya bicuruzwa hamwe n’ababicuruza kandi biri mu nshingano za Polisi.”

Yavuze ko ibyiza ari uko abantu bazibukira gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kandi bakumva ko igishoro baba bashyize mu kubikora iyo bifashwe gihinduka impfabusa.

Abafashwe bakora badafite uruhushya rwo gukora cyangwa abacuruza ibitujuje ubuziranenge bahanishwa ibirimo gufungirwa ibikorwa ndetse bakaba bagezwa imbere y’ubutabera.

Related Articles

Leave a Comment