Home Inkuru Nyamukuru Rwanda ntiruteze kwimuka ruhunga umuturanyi mubi, ahubwo ruzakomeza guharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo”Guverineri Gatabazi”.

Rwanda ntiruteze kwimuka ruhunga umuturanyi mubi, ahubwo ruzakomeza guharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo”Guverineri Gatabazi”.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iyo umuntu afite umuturanyi mubi umubuza umutekano yimuka akamuhunga, ariko yemeza ko u Rwanda rwo rudateze kwimuka, ahubwo ruzakomeza guharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo,ibi Yabigarutseho ku wa 11 Ukwakira 2020, mu Nama y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuje abayobozi batandukanye bawo n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri Gatabazi yibukije abikorera ko batagomba gushingira ubucuruzi bwabo ku byo baranguraga muri Uganda ahubwo abakangurira kwishakamo ibisubizo mu kugwiza inganda zibikora.

Yagaragaje ko Uganda yakoze byinshi bibangamira umutekano w’u Rwanda kugeza ku bukungu bwarwo, ariko ntibigire icyo bitanga.

Gatabazi avuga ko n’ubwo iki gihugu cyabereye u Rwanda umuturanyi mubi u rwa Gasabo rudateze kwimuka ngo rugihunge.

Yagize ati “Ubundi iyo ugize umuturanyi mubi, akakubuza amahoro urimuka ukamuhungira kure, nta wutazi ko Museveni n’abo bakorana bakoze ibibangamira umutekano w’u Rwanda, ari mu gushyigikira abaturwanya, kubacumbikira no kubatera inkunga, kugeza ubwo byageze no mu nyungu z’ubucuruzi aho bumvaga ko badutunze, ndetse na bamwe mu bacuruzi bakumva ko ubucuruzi bwabo bugenda neza ari uko bavuye kurangura muri Uganda.”

Yakomeje avuga ko iyi myumvire ari ubukoloni mu iterambere ry’ubukungu, ikwiye gucika ahubwo bakishakamo ibisubizo byo kugwiza inganda zikora ibikomoka mu Rwanda.

Ati “Mbere hari abumvaga ko radiyo nziza, ipantalo nziza, igare rigezweho, urukweto byose biva muri Uganda, ibi ni ubukoroni mu iterambere ry’ubukungu. Ubu muri iki gihe imipaka ifunzwe kubera COVID-19 ni iki kivayo usibye Kanyanga? Sima nziza turayifitiye kandi ihendutse, inganda zikora amavuta atandukanye, inzoga zujuje ubuziranenge murazikora, kawunga nziza irahari. Bitwereka ko n’ibindi bishoboka, mukore byinshi mu gihe imipaka yafunguwe ntimwirukire kurangura ibyo hanze ahubwo bo babirukireho mwagure n’amasoko.’’

Yasabye abikorera guhuriza hanwe imbaraga bagashyiraho inganda nyinshi zikora ibikomoka mu Rwanda, bakava mu bukoloni bwo kumva ko ibyiza bituruka mu mahanga kandi babisize iwabo.

Abikorera bo mu Majyaruguru bamaze amezi agera kuri abiri bishyiriyeho ikigega bise ‘Ubudasa’ kigamije gushyira ububiko bw’ibicuruzwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, no hirya no hino mu gihugu, zizajya zorohereza abacuruzi kurangura ku giciro gito. Iki kigega kimaze kugeramo miliyoni zigera kuri 20 Frw mu gihe hateganyijwe kwinjizwamo miliyoni 100 Frw.

Abitabiriye inama biyemeje kwishakamo ibisubizo aho guhanga amaso iby’ahandi

Ibibazo by’umubano biri hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze guhombya Uganda nibura asaga miliyoni 75 z’amadolari kuko ibyo iki gihugu cyoherezaga mu Rwanda mu 2019 byageze kuri miliyoni $173 zivuye kuri miliyoni $250 mu 2018.

By’umwihariko, miliyoni $75.6 Uganda yahombye yatewe no kugabanuka kwa sima y’uruganda rwa Hima Cement yoherezwaga mu Rwanda ndetse n’ibicuruzwa by’uruganda rwa Movit, amabati n’ibindi.

Related Articles

Leave a Comment