Home Inkuru Nyamukuru Ingwate yatanzwe na Dr Habumuremyi P Damien ntiyemewe,akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ingwate yatanzwe na Dr Habumuremyi P Damien ntiyemewe,akomeza gufungwa by’agateganyo.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akomeza gufungwa by’agateganyo nyuma yo gusanga ingwate yari yagaragaje ngo arekurwe hari ahandi yazitanze.

Dr Pierre Damien ufungiye icyaha cy’ubuhemu, yaherukaga gusaba ko yafungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze ku byaha birimo gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu akurikiranyweho.

Ku wa 16 Nyakanga nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo bwa mbere, abwira umucamanza ko atemera ibyaha bibiri aregwa aribyo gutanga sheki itazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Yari yaburanye asaba kurekurwa hanyuma agakoresha ayo mahirwe mu gushaka ubwishyu bw’abo abereyemo amadeni.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo wasomwe ku wa 21 Nyakanga 2020 maze urukiko rutegeka ko afungwa by’agateganyo kuko aramutse arekuwe akaburana ari hanze, ashobora kubangamira iperereza rigikomeje, kandi ko nk’umuntu umenyereye inzego z’ubuyobozi, byamworohera gusibanganya ibimenyetso.

Ni icyemezo yahise ajuririra ndetse ku wa 2 Ukwakira 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise ubujurire bwe.

We n’abunganizi be biregura bavuze ko akwiye kurekurwa kuko nta perereza rigikorwa ku byo akekwaho kuko ibimenyetso byose bikenewe bifitwe n’ubushinjacyaha.

Bavuze kandi ko umucamanza yirengagije impamvu zatanzwe z’uburwayi bwa Dr Habumuremyi burimo ubw’umutima, ubuhumekero, indwara zo mu muhogo, iz’inyama zo mu nda n’ijisho yabazwe kimwe n’irindi rikenewe kubagwa.

Ikindi ni uko ngo ubwo hafatwaga umwanzuro wo gukomeza kumufunga, hari hirengagijwe ko yatanze ingwate y’inyubako iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gashaki ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw.

Ngo iyo ngwate kandi ishobora kongerwa ku buryo abishyuza Christian University of Rwanda bareze muri uru rubanza bagira icyizere ko bakwishyurwa bamaze kugaragaza amafaranga asigaye baberewemo kuko hari ayo bari barahawe mbere mu byiciro.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu Dr Habumuremyi atanga zidafite ishingiro kuko ari nazo yatanze mu iburanisha ku nshuro ya mbere zigateshwa agaciro.

Bwavuze ko ku bijyanye n’uko arwaye, muri gereza aho afungiye abarwayi bahabwa ubuvuzi ku buryo nta mpungenge ku buzima bwe. Ibi byiyongeraho ko mu gihe Dr Habumuremyi yarekurwa, ashobora gutoroka.

Umwunganizi wa Dr Habumuremyi yavuze ko uwo yunganira aramutse arekuwe atatoroka kuko pasiporo ye yafatiriwe.

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko akomeza gufungwa nyuma yo gusanga ingwate yemeye ko zifatirwa zaratanzwe ahandi.

Umucamanza yavuze ko ingwate zatanzwe na Dr Habumuremyi basanze hari ahandi yazitanze bityo ko zidakwiye guhabwa agaciro.

Ku busabe bw’uregwa bwo kurekurwa akajya kuvuzwa, Umucamanza yavuze ko hariho uburyo bwo kuvuza imfungwa n’abagororwa.

Dr Habumuremyi watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, nka Perezida n’uhagarariye Kaminuza ya Christian University of Rwanda, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze, zirimo izari mu mazina ya kaminuza zasinyweho na Habumuremyi n’izindi ziri mu mazina bwite ya Dr Habumuremyi ariko zitazigamiye.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 17,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza ubu.

Related Articles

Leave a Comment