Home Inkuru Nyamukuru Abanyafurika barashishikarizwa kuzamura urwego rw’ibonunumva kugirango babashe kubaka amahoro arambye.

Abanyafurika barashishikarizwa kuzamura urwego rw’ibonunumva kugirango babashe kubaka amahoro arambye.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abanyafurika barashishikarizwa kuzamura urwego rw’ibonunumva kugirango babashe kugera ku mahoro arambye,ibi n’ibyagarutsweho na Bwana Laurien NTEZIMANA ubwo hasozwaga amahugurwa y’ibyumweru bitatu yatangwaga na Kaminuza nyafurika yigisha ibirebana n’amahoro.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu bitandatu by’afurika bishimiye ibyo bayungukiyemo byinshi dore ko bahuguwe n’abarimu b’inzobere ku birebana n’amahoro.

Madame Odette Batumike waturutse muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko muri aya mahugurwa yahungukiye byinshi bizamufasha kuvamo umwubatsi mwiza w’amahoro.

Ati”Muri aya mahugurwa twahaboneye amasomo menshi cyane cyane adushishikariza guhinduka ubwacu, tugahinduka imbere muri twe mbere yo kujya guhindura abandi,nkanjye usanzwe ukorera ikigo cy’amahoro n’ubwiyunge birumvikana ko bizamfasha no mu kazi kanjye ka buri munsi ndetse no kuzavamo umwubatsi mwiza w’amahoro.

Ku ruhande rwe Bwana Laurien NTEZIMANA umuyobozi muri kaminuza nyafurika y’amahoro ushinzwe imyigishirize ndetse akaba n’uwashinze Association Modeste et Innocent,avuga ko bigisha abasanzwe ari abakozi b’amahoro ku buryo bibafasha guhindura indoro ndetse no guhindura uburyo bwo gukorera amahoro.

yagize ati”Tubafasha guhindura indoro ndetse n’uburyo bwo gukorera amahoro,umuntu adashishikariye mbere na mbere guhindura ibiri inyuma ahubwo ashishikariye guhinduka we ubwe,kuko turavuga ngo ibyo ubona inyuma biba byaturutse imbere mu mutima ari nacyo twita Ibonunumva mu kinyarwanda cyangwa Conscience mu gifaransa,twe rero dufasha abantu kuzamuka ku rwego rutuma babana neza bakava ku rwego rutuma baryana”.

Bwana Ntezimana kandi avuga ko bamaze guhugura abantu basaga 300 hirya no hino muri afurika nabo bakaba baribumbiye mu muryango witwa Union panafricaine de bâtisseurs de paix (urugaga nyafurika rw’abubatsi b’amahoro)rwatangiriye i Ouagadougou muri Burkina Faso mu mwaka wa 2017 ku buryo bizeye ko nibafatana urunana bazafasha guhindura byinshi mu bihugu byabo mu kubaka amahoro arambye.

Murekatete Juliet Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari naho hakiriye aya mahugurwa yashimiye abitabiriye aya mahurwa kuba barahisemo igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko akarere ka Nyagatare kuko bigaragaza icyizere cy’umutekano n’amahoro babafitiye,avuga ko kuba aya mahugurwa yarabereye mu karere kabo hari icyo bibafashije kuko amahoro niryo terambere ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati”Aya mahugurwa kuba yarabereye mu karere kacu ka Nyagatare ndetse n’intara y’i Burasirazuba ni umugisha kuri twe kuko harimo abaturutse mu bihugu bitandukanye by’afurika,nk’igihugu cyacu rero cyabayemo jenoside yakorewe Abatutsi n’igihugu kigikeneye abubatsi b’amahoro,turashimira ubuyobozi bwiza bwacu,Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuko ni ubundi nayo muri gahunda zayo ishyira imbere kurwanya amakimbirane,kurwanya amacakubiri,kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kubaka abanyarwanda kugirango babane mu mahoro.

Yongeraho ko aya mahugurwa abafasha kurushaho kwigisha amatsinda y’abubatsi b’amahoro kuko ishingiro ry’iterambere ry’igihugu ari amahoro,dore ko amakimbirane yahereye mu miryango ashobora kuba intandaro yo kuzana umutekano muke mu gihugu,bityo rero bisaba ko buri wese kumenya akamaro k’amahoro akayiha ndetse akayaha n’abandi.

Kaminuza yigisha ibirebana n’amahoro muri Afurika yatangiye muri 2003 itangijwe n’amashyirahamwe atatu ariyo,Ishyirahamwe ryo muri Cameroun ryitwa Cercle International pour la Promotion de la Création (CIPCRE),Association Modeste et Innocent ikorera mu Rwanda ndetse APTE yo mu Budage(accompagnement de projet,transfert de competences et evaluation).

Ni ku nshuro ya kabiri aya mahugurwa abereye mu Rwanda kuko yaherukaga muri 2018.

Related Articles

Leave a Comment