Home Inkuru Nyamukuru Abagabo bibwira ko bakwemererwa gushaka umugore urenze umwe basubize amerwe mu isaho.”Dep MUKABAGWIZA”

Abagabo bibwira ko bakwemererwa gushaka umugore urenze umwe basubize amerwe mu isaho.”Dep MUKABAGWIZA”

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Depite Mukabagwiza Edda, yakuriye inzira ku murima abagabo bifuza ko bakwemererwa gushaka umugore urenze umwe.

Hari abagabo bavuga ko gushaka umugore wa kabiri bishobora kugabanya bimwe mu bibazo bibera mu ngo birimo n’amakimbirane kuko ngo umwe azi ko hari mugenzi we bahuje umugabo byatuma yubaha umugabo kugira ngo ataguma kwa mukeba we.

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamirambo waganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Ku myemerere y’idini ya Islam, Imana irabyemera. Bivuze ko Imana nayo ibyemera kugeza kuri bane, ntabwo gushaka umugore wa kabiri ari kubera gusambana, bashobora kukunganira mu rugo, leta ibyemeye nanjye nashaka undi rwose.”

Undi mugabo ati “Niba ufite ubushobozi ugomba kubashaka kuko njye mfite abagore babiri kandi bose baranyubaha nanjye nkabatunga.”

Hari abagore bunze mu ry’aba bagabo bashingiye ku kuba hari abagabo baca inyuma abo bashakanye bigatuma basesagura umutungo w’urugo. Ikindi ni uko ngo akenshi usanga abenshi batanyurwa no kuba bafite umugore umwe bityo kugira benshi byaca ako kajagari.

Umugore umwe ati “Aho kugira ngo ajye mu buraya n’abandi bagore benshi batandukanye, bajye bazana abana buri gihe babantererere, namuha uburenganzira akamuzana akaba azwi.”

Depite Mukabagwiza Edda yavuze ko kugira ngo ibyifuzo by’aba bagabo bishyirwe mu bikorwa, byasaba ko amategeko ahinduka kuko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera ugushyingirwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe.

Ati “Uyu mushinga ntabwo watambuka kuko Itegeko Nshinga ritabyemera, itegeko rivuga ko ubushyingirane bwemewe ni ubw’umugabo umwe n’umugore umwe.”

Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 166, rivuga ko ugushyingiranwa kwemewe ari uk’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo, kukaba ari ko konyine kwemewe n’itegeko.

Ku Isi, ibihugu 58 mu bigera kuri 200 nibyo gushaka umugore urenze umwe byemewe n’amategeko, aho byinshi muri byo ari ibigendera ku mahame y’idini ya Islam. Muri Afurika naho hari ibihugu bimwe cyane ibyo muri Afurika y’Uburengerazuba usanga kugira umugore urenze umwe byemewe.

Urugero nko muri Nigeria, ntabwo byemewe ariko hari leta zirenga 30 zemerera abantu ko bashobora gushaka umugore urenze umwe. Hari umugabo wanditse amateka muri iki gihugu witwa Baba Masaba watunze abagore 86 n’abana 170; yapfuye mu 2017 afite imyaka 93.

Related Articles

Leave a Comment