Home Inkuru Nyamukuru Ibitaramo n’utubyiniro byongeye guhagarikwa.

Ibitaramo n’utubyiniro byongeye guhagarikwa.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, igena ko abantu bose binjira mu gihugu bagomba kujya babanza kujya mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.

Uyu mwanzuro ni umwe mu yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021. Yabaye mu gihe mu gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron buhangayikishije Isi muri iki gihe.

Ingamba zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri mu gukumira ikwirakwira ry’iyi virus, zirimo ko ibitaramo by’umuziki no kubyina bibaye bihagaritswe gusa ko ibyateguwe bizajya bibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.

Iri tangazo rivuga ko ibitaramo by’umuziki no kubyina bibaye bihagaritswe

Abakozi b’inzego za leta basabwe gukorera mu rugo uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi gusa nabo ntibagomba kuzajya barenga 30% by’abakozi bose ku biro.

Ibikorwa by’inzego z’abikorera byo bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Imihango y’ubukwe irimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa leta n’irikorewe mu nsengero ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye kandi umubare wabo nturenge abantu 100.

Abitabira ibyo bikorwa basabwa kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’igikorwa kandi bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ku rundi ruhande, imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwazo.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi no gukorera mu rugo igihe cyose bishoboka mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Related Articles

Leave a Comment