Home Inkuru Nyamukuru Minisitiri Dr Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubwigenge bw’u Burundi.

Minisitiri Dr Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubwigenge bw’u Burundi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nyuma y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

Itariki ya 1 Nyakanga buri mwaka ni yo u Burundi bwizihizaho Umunsi w’Ubwigenge bwabonye mu 1962 ndetse buyihuriyeho n’u Rwanda nyuma y’igihe ibihugu byombi byarakolonijwe n’u Bubiligi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda n’u Burundi ari nk’abana b’impanga kuko ibihugu byombi byaboneye rimwe ubwigenge.

Ati “U Rwanda n’u Burundi byacuriwe bufuni na buhoro hamwe kandi twaboneye rimwe ubwigenge. Turi impanga, iyo Umurundi avuze n’Umunyarwanda aba avuze, Umunyarwanda yavuga n’Umurundi akaba avuze.”

Yakomeje ati “Turimo turavuga mu izina rya twese kuko twaboneye rimwe ubwigenge. N’Abanyarwanda turabacyeje kuko bavuye muri ubwo butegetsi butari bumeze neza kandi urumva ko na bo bicuza [Ababiligi] bakavuga ngo ‘tuzakomeza gukorana.’”

Dr Biruta yifatanyije n’Abarundi muri ibi birori nk’intumwa ya Perezida Kagame wanamuhaye ubutumwa ashyikiriza mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nk’uko Perezidansi y’u Burundi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Ubwo butumwa bugira buti “Nyuma y’ibirori, Perezida Ndayishimiye Evariste yakiriye intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererne w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Yari azanye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwifuriza amahoro n’iterambere mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.”

Ibirori by’isabukuru ya 60 y’ubwigenge bw’u Burundi byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse hirya no hino barimo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, intumwa y’umwami w’u Bubiligi, iz’ibihugu byo muri Aziya nka Oman n’ibindi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Ababiligi basize u Burundi ari igihugu cyuzuye amacakubiri n’ubukene bukabije ariko ko nyuma y’imyaka 60 kimaze kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga ndetse kikitabazwa ngo gitange umusanzu aho biri ngombwa.

Ati “Turagira ngo tumenyeshe amahanga ko twireba tukabona ko dukuze, ikimenyimenyi u Burundi busigaye buhabwa ijambo mu ruhando rw’ibindi bihugu kandi rugatanga umusanzu ahandi, icyo ni ikimeyetso kidasanzwe.”

Yakomeje ati “Ababiligi bamenye ko badusigiye igihugu kimanitse ariko ubutegetsi bwiza burimo bugaruka. U Burundi ntibuzongera gusabiriza ahubwo tuzakora ibyacu dufashe n’abandi. Dukeneye abo dufatanya ntidukeneye abadufasha natwe turashoboye. Kubera ko duciye ubwenge, Abarundi bize, dufite umutungo kamere, dukeneye abo tufatanya kurwanya ubukene. Jyewe sinsaba imfashanyo ahubwo nsaba ideni nzishyura.”

Ubwo u Burundi bwizihizaga isabukuru ya 59 umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard ni we wari wahagarariye u Rwanda.

Ni igikorwa cyakiranywe yombi bitewe n’ibihe by’umubano mubi ibihugu byari bikirimo. Uyu mubano wagiye uzahuka buhoro buhoro aho kugeza ubu igihanzwe amaso ari ifungurwa ry’imipaka abaturage babyo bakongera kugenderana no guhahirana nk’uko byahoze mu myaka igera kuri irindwi ishize.

Related Articles

Leave a Comment