Home Inkuru Nyamukuru U Rwanda na Tanzania bagiye gufungura umupaka mushya

U Rwanda na Tanzania bagiye gufungura umupaka mushya

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, January Makamba, yatangaje ko hagiye gufungurwa umupaka mushya wa Tanzania n’u Rwanda.

Ni icyambu kizafungurwa mu Karere ka Kyerwa, mu Ntara ya Kagera muri gahunda yo koroshya ubucuruzi no gufasha abaturage ba Tanzania guhahirana n’ab’u Rwanda.

Minisitiri Makamba yari amaze iminsi 4 mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi yatangiye tariki ya 11, aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi muri Tanzania bo muri za Minisiteri zirimo iyo Gutwara abantu n’Ibintu, Ubucuruzi, Inganda, Ikorabuhanga, Ubuhinzi, Ingufu n’izindi.

Ubwo yatangazaga kuri X, ibyavuye mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, Makamba yavuze ko Perezida Kagame yashimangiye ubushuti bw’ibihugu byombi ndetse anasobanura ko abaturage babyo ari abavandimwe, bishingiye ku mateka yo gusangira imbibi, umuco n’icyerekezo.

U Rwanda ni urwa gatatu mu gukoresha icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania aho imizigo ihanyuzwa ku kigero cya 80%, ingana na toni miliyoni 1.4 z’imizigo na kontineri 63,000 zanyujijwe kuri icyo cyambu muri 2023.

Makamba ati: “Twafashe umwanzuro wo gufungura umupaka mushya mu Karere ka Kyerwa, mu Ntara ya Kagera, mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’urw’ibicuzwa.”

Ni Guverinoma ya Tanzania kandi yahaye u Rwanda, ubutaka buzakoreshwa ibyambu byo ku butaka mu gace ka Isaka na Kwala.

Minisitiri Makamba yasabye abikorera gukoresha ibyo byambu kandi ko ahamya ko Tanzania ifite ubushobozi bwo kuba umufatanyabikorwa wa mbere w’u Rwanda mu by’ubucuruzi.

Makamba yavuze ko ikindi gice cy’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ari icyemezo cyo guhuza isoko ry’ibinyampeke muri Tanzaniya kugira ngo byorohereze ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitumizwa mu Rwanda, no gushyigikira ishoramari ry’u Rwanda by’umwihariko iry’inganda zitunganya umusaruro w’amata mu Ntara ya Mwanza, kugira ngo abahinzi babone isoko ry’amata ryagutse.

Ati: “U Rwanda rukoresha umuyoboro w’ibikorwa remezo bya Tanzania mu kongerera ingufu ihuzanzira mu itumanaho. Twiyemeje kuba umufatanyabikorwa w’imena muri icyo gice kandi twifuza gukomeza kuhagurira ubucuruzi.”

Makamba kandi yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gukora ubushakashatsi mu mishinga y’ubuhinzi, bikazakorwa nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi azasinywa muri Gicurasi 2024.

Ati: “Tugomba gushyira hamwe mu guhangana n’imbogamizi dufite ndetse tukibanda ku bintu byihutirwa kurushaho mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage b’ibihugu byacu. Umubano w’ibihugu byacu ukomeje kuba mwiza. Ibihugu bizakomeza kubisigasira kugira ngo bikomeze kujya imbere.”

Related Articles

Leave a Comment