Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe gutangira tariki ya 6 Gashyantare akarangira ku ya 2 Werurwe umwaka utaha azakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze byitezwe ko bazarangiza manda zabo mu 2021.
Aba bayobozi ubusanzwe baba bafite manda y’imyaka itanu, abariho ubu batowe mu 2016, bazusa ikivi cyabo muri Gashyantare 2021.
Hari hashize iminsi hari impungenge z’uburyo aya matora azakorwamo mu gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwigabiza Isi, gusa NEC yizeye ko azaba nta nkomyi mu mwaka utaha.
Munyaneza yabwiye The NewTimes ko aya matora azaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus arimo nko guhana intera.
Aya matora kandi azaba agizwe no gutora abagize ibyiciro byihariye nk’icy’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga. Muri buri cyiciro abagore bagomba kuzaba bahagarariwe ku kigero cya 30%.
Ati “Turateganya kugira ibiro by’itora nibura muri buri mudugudu, gusa umubare w’abaturage niwo uzagena imyanzuro izafatwa. Turashaka ko guhana intera byubahirizwa ku biro by’itora byose.
Yavuze kandi ko ahantu ho gukarabira intoki hazashyirwa kuri buri biro by’itora kimwe n’umuti wica udukoko uzajya uhabwa buri muntu wese mbere na nyuma yo gutora.
Munyaneza yavuze ko NEC izakoresha miliyari 3.3 Frw muri aya matora ahazatorwa n’abagize Inama Njyanama uhereye ku Rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere.