Mu gihe urwego rw’abikorera ari rwo rutanga akazi ku Banyarwanda benshi, ni na rwo rukirimo ibibazo byinshi bibangamiye umurimo nk’uko bigaragazwa na bamwe mu bakozi n’izindi nzego zikurikirana iby’uburenganzira bwabo.
Byongeye kugarukwaho mu nama yabaye kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 mu Mujyi wa Kigali, harebwa uko umurimo wanozwa mu nzego z’abikorera. Yateguwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali.
Yitabiriwe n’abahagarariye abakozi n’abakoresha, sendika z’abakozi mu Rwanda, urwego rw’abikorera n’abandi.
Mu byagaragajwe harimo ko ibipimo by’ubuzima n’umutekano ku kazi biri hasi (45%) ugereranyije n’ibindi bishobora gutuma umukozi yishima nko kumuha amasezerano y’akazi (61,1%) kunyuza umushahara we muri banki (89,6%); kumutangira ubwishingizi (89,2%) n’ibindi.
Ibibazo byinshi biri mu Mujyi wa Kigali kuko ufite umwihariko wo kuganwa na benshi bashaka imibereho bigatuma bemera akazi ako ari ko kose kugira ngo babone amaramuko.
Ibi abakoresha babyuriraho bahonyora uburenganzira bw’abo bakozi nk’uko byagarutseho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine.
Yavuze ko ubushomeri mu rubyiruko na bwo bwongera umubare w’abakoreshwa imirimo idakwiriye by’umwihariko abakozi bo mu ngo bagwiriyemo abakoreshwa bakiri bato.
Ati “Umukozi wo mu rugo uko aba mutoya ni ko atanaguhenda mu mafaranga kuko ataba azi n’uburenganzira bwe. Ni ho usanga umwana w’umukobwa aterwa inda n’abagenda muri urwo rugo cyangwa ba nyir’urugo, ubwo igikorwa ni ukumwirukana. Iyo yirukanwe ntabwo asubira aho yaturutse, atangira guhangana n’ubuzima bwo muri Kigali akaba indaya, umuzunguzayi cyangwa umujura iyo ari umuhungu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ibyuho mu murimo ku ruhande rw’urubyiruko.
Ati “Urubyiruko usanga bakora batazi uburenganzira bushingiye ku mategeko, benshi nta masezerano y’akazi bagira, bahembwa amafaranga adafashije, nta bwiteganyirize cyangwa ubwishingizi bw’indwara bagira kandi hari n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane abakobwa.”
Abakoresha banyanganya abakozi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko hari ibibazo byinshi by’abakozi bagaragaza ko abakoresha babo bababeshya ko babatangira imisanzu y’ubwishingizi bigatahurwa ari uko bagiye kwivuza.
Ati “Abakoresha bo mu rwego rw’abikorera mubeshya abakozi. Mubatangira RAMA ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri, mu kwa gatatu mukabihagarika. Umukozi ajya kwivuza agasanga adatangirwa umusanzu, yahamagara mukongera kumutangira mu kwezi gutaha. Dufite abantu benshi bafite icyo kibazo.”
“Ariko ibintu bigiye guhinduka. Hari indi ’système’ igiye kuza vuba, aho kugabanya imisanzu bitazashoboka. Nk’uko wishyura imisoro, aho uhera ni na ho uzajya uhera muri RSSB, kwa kundi utanga, uw’ikiruhuko cy’umubyeyi ukawusimbuka, ugatangira abakozi RAMA ku 100% wagera hagati bamwe ukabashyira muri mituweli batabizi, bigiye guhinduka.”
Rugemanshuro yakomeje avuga ko n’ibihano ku batubahiriza amategeko agenga umurimo bigeye kwiyongera asaba abakoresha gushyira ibintu mu buryo bicyitwa none.
Ati “Niba mufite ibintu mutubahiriza ubu ngubu inama nabagira mubyuzuze uyu munsi kuko ibihano bigiye kwiyongera bizabaremerera.”

Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe imiterere y’umurimo mu bigo by’abikorera
Muri iyi nama habaye ikiganiro cyitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye zikurikirana ibijyanye n’umurimo
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko hari ibibazo byinshi by’abakozi bagaragaza ko abakoresha babo bababeshya ko babatangira imisanzu y’ubwishingizi
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yavuze ko igihe cyo gufata umwanzuro ku by’umushahara fatizo kitaragera
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko abakoresha bafite uruhare mu bibazo birimo inda ziterwa abangavu n’ubujura mu Mujyi wa Kigali
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ibyuho mu murimo ku ruhande rw’urubyiruko
Umwe mu batanze ibitekerezo agaragaza ibyakorwa kugira ngo abakozi bakore bishimye