Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Kigali Financial Square, inyubako ya mbere ndende mu Rwanda.

Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Kigali Financial Square, inyubako ya mbere ndende mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa “Kigali Financial Square”, inyubako y’ubucuruzi y’ikigo Equity Group ari na cyo gifite Equity Bank Rwanda Limited.

Ni umushinga ukomeye w’inyubako byitezwe ko izaba ari iya mbere ndende mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi, yavuze ko ubwo iki kigo cyashingwaga mu myaka 30, ari cyo cyari gito mu mabanki muri Kenya kuko cyari ku mwanya wa 66, ari nawo wa nyuma mu gihugu.

Uyu munsi kimaze kuba ikigo cy’amabanki cya mbere kinini muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, urebye ku mutungo mbumbe, kuko kigeze kuri milyari 13$ n’abakiliya miliyoni 17.

Yavuze ko iki kigo cyakomeje kureba uko cyashimangira izina ryacyo ku isoko, ari nako cyagura ubufatanye n’ibindi bigo bikomeye birimo Ikigega cya Banki y’Isi gitera inkunga imishinga y’abikorera, IFC.

Dr. Mwangi yavuze ko bamaze guhamya ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo inguzanyo zagiye zitangwa mu mishinga ikomeye nko kubaka Kigali Marriott Hotel, igihe kikaba kigeze ngo bongere ibikorwa.

Muri ubwo buryo, ngo bahisemo gushyigikira u Rwanda mu ntego rwihaye yo kuba igicumbi cya serivisi z’imari n’ubucuruzi, binyuze mu gushyiraho ibikorwaremezo bishobora kwifashishwa.

Yakomeje ati “Turi hano ngo dushyire ibuye ry’ifatizo ku mushinga wa miliyoni 100$ w’inyubako ebyiri ndende ziteye kimwe (Twin Tower).”

Ni inyubako izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije, izaba ifite igice kimwe cy’amagorofa 24 ashobora gukoreshwa nk’ibiro, n’ikindi gice kigizwe na hotel n’inzu zo guturamo ifite amagorofa 20.

Dr. Mwangi ati “Turizera ko iyi nyubako izareshwa n’amabanki y’ishoramari, abahanga mu ngeri z’iterambere, ibigo by’ubujyanama mu mategeko n’abahanga mu by’imari.”

Yavuze ko yizeye ko nka IFC izahakorera ikahafungura ibiro, AFDB na yo ikahagira ibiro by’akarere. Yasabye izindi banki gukoresha iyi nyubako nk’ibiro ndetse ko na Equity Bank na yo izajya iyikoresha nk’ibiro byayo byo mu Karere.

Byitezwe ko mu gihe cy’amezi 24 ari imbere iyi nyubako izaba yuzuye.

Marc Allchin ukuriye Equity Holding and Venture Capital, yavuze ko iyi nyubako ishobora gukoreshwa mu buryo bwinshi.

Usibye kuba yakoreshwa nk’ibiro cyangwa hotel, ifite n’igice kizajya cyakira abantu bakabasha kwidagadura, hakabera ibikorwa birimo nko kumurika imideli n’ibindi.

Mu masaha y’ijoro, iyi nyubako izajya icanwa amatara atanga ubutumwa butandukanye. Harimo nk’amatara amenyesha abantu ibintu bitandukanye bigendanye n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko uyu munsi uruhare rwa Equity Bank mu iterambere ry’u Rwanda rugaragarira amaso.

Yatanze urugero kuri hotel zubatswe bigizwemo uruhare n’inguzanyo zatanzwe na Equity Bank, urugero nka Marriott Hotel n’izindi.

Perezida Kagame yashimiye Equity Group, avuga ko uyu mushinga uri mu nyungu z’ahazaza h’abaturarwanda, bo mutungo ukomeye w’igihugu.

Ati “Mu myaka ishize, twagize imikoranire yagize uruhare ku iterambere ryacu, ntabwo nshidikanya ko ari nabyo bizaba kuri Kigali Financial Square. Turabashyigikiye kandi mudufate nk’abafatanyabikorwa bo kwizera. Ndavuga mwe bafatanyabikorwa mushora imari mu gihugu cyacu, muri twe cyangwa hamwe natwe.”

Perezida Kagame yahishuye ko yagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bw’uburyo inyubako Equity Group izubaka, yaba iteyemo.

Yanyujijemo aratebya, abwira abari bitabiriye uyu muhango ko nibabona inyubako itari nziza mu mujyi, bazamenye ko atagize uruhare mu iyubakwa ryayo.

Ati “Nizeye ko iyi izaza imeze neza.”Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite imikoranire myiza na Equity Group ari na yo yashibutsemo umushinga wo kubaka Kigali Financial Square

Iyi nyubako ya Kigali Financial Square igiye kubakwa mu kibanza kigari kiri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali n’inyubako ikoreramo Ecobank. Ni hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) na Imbuga City Walk.

Ni yo nini izaba ifite amagorofa menshi mu Rwanda. Iyari isanzwe ni Kigali City Tower ifite amagorofa 20 yatashywe mu 2011. Yuzuye itwaye miliyoni 20$, akabakaba miliyari 20 Frw.

Indi ndende yari mu gihugu ni Grand Pension Plaza ifite amagorofa 18, yuzuye mu 2010. Ifite uburebure bwa metero 64,54.Perezida Kagame yashimiye Equity Group, avuga ko uyu mushinga uri mu nyungu z’ahazaza h’abaturarwanda

Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Kigali Financial Square, inyubako ya mbere ndende mu Rwanda

Related Articles

Leave a Comment