Home Inkuru Nyamukuru Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse by’agateganyo amavuriro atatu yigenga yo mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse by’agateganyo amavuriro atatu yigenga yo mu Mujyi wa Kigali.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse by’agateganyo amavuriro atatu yigenga yo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusanga hari ibyo atubahiriza mu mikorere y’amavuriro birimo kugira isuku, ubuziranenge bw’imiti no guha abakozi amasezerano.

Amavuriro yahagaritswe ni Isangano Clinic, Santé Clinic na Polyclinique du bon Berger, nyuma y’igenzura ritunguranye Minisiteri y’Ubuzima yakoreye mu mavuriro yigenga yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Iri genzura ryibanze mu kureba ibintu bitandukanye birimo imiyoborere, uko abakozi bafatwa n’ubushobozi bwabo, ibikoresho, imiti n’ubuziranenge bwayo n’isuku iri ahatunganyirizwa ibikoresho.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose yabwiye Itangazamakuru ko aya mavuriro yasanganwe ibibazo bitandukanye.

Ati “Iri vuriro rya Polyclinique du bon Berger twasanze isuku yaho yaba imbere ndetse n’inyuma itagomba kwihanganirwa kuko iri hasi cyane n’uburyo basukura ibikoresho biba byakoreshejwe kugira ngo byongere gukoreshwa na byo ntabwo bijyanye n’amahame y’uko twita kuri ibi bikoresho.”

“Twasanze bafite abakozi babiri batongeye ngo basabe uburenganzira bwo kuvura kuko buriya abakozi bo kwa muganga bongera gusaba kuvugurura icyangombwa cyabo cyo kuvura kuko bigendana n’amahugurwa. Twasanze bafite abakozi babiri batavuguruje ibyo byangombwa. Uretse ibi twasanze inyubako yabo ishaje cyane. Ntabwo bayitaho babe bayitera irangi, bayivugurure ngo ubone koko ari ahantu habereye kwakirirwa umurwayi.”

Dr Ntihabose yavuze ko Isangano Clinic na yo yasanganywe ibibazo bitandukanye birimo no kutagira amazi.

Ati “Nta mazi yabaga muri iri vuriro, Urumva ivuriro ridafite amazi, ni ikibazo kiba gikomeye cyane, na bo ahantu basukurira ibyuma ntabwo hujuje ibisabwa, twasanze hari imiti yarengeje igihe, bafite abakozi badafite amasezerano y’akazi. Isuku ntabwo ari nziza muri rusange ariko by’umwihariko muri laboratwari.”

“Ikindi nta bukarabiro bafite. Niba abantu bacuruza butike bagira ahantu bakarabira, urwego rw’ivuriro rudafite aho abantu bakarabira muri iki gihe cy’icyorezo ntabwo aba ari ikintu cyiza.”

Yakomeje avuga ko Santé Clinic yo ngo yasanganywe umwanda. Ati “Santé Clinic na yo isuku yabo imbere n’inyuma ntabwo ari nziza, aho basukurira ibikoresho ntabwo ari heza ahubwo bahavanze n’ubwiherero, hari imiti yarengeje igihe nayo bafite, ndetse n’ivuriro ntabwo riri ahantu heza kuko nta masezerano bafitanye n’ahantu bashobora kumena imyanda ndetse n’inyubako yabo ntabwo ari nziza.”

Dr Ntihabose yavuze ko ubu bugenzuzi bwari bugamije kubungabunga serivisi zitangirwa mu mavuriro.

Ati “Niba twifuza ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, niba twifuza ko ubuzima bw’Abanyarwanda buba bwiza, bigirwamo uruhare no kwa muganga, ni yo mpamvu twongeyemo izi mbaraga kandi ntabwo biza kuba igihe gito ngo bihagarare, bizakomeza mu buryo buhoraho kandi tuzakomereza no mu ntara.”

Yasabye uturere kudategereza ko Minisiteri y’Ubuzima ngo abe ari yo imanuka ijye gukora ubugenzuzi, ko ahubwo na two twazajya dutegura ubugenzuzi tukabugeza kuri Minisiteri y’Ubuzima.

Aya mavuriro yahagaritswe by’agateganyo biteganyijwe ko mu gihe azaba yamaze gukosora ibibazo afite azasaba gukomorerwa.

Related Articles

Leave a Comment