Home Inkuru Nyamukuru Imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gufatanya na Leta kuko bose baharanira guteza imbere umuturage”Minisitiri Busingye”

Imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gufatanya na Leta kuko bose baharanira guteza imbere umuturage”Minisitiri Busingye”

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda gusenyera umugozi umwe na guverinoma mu guharanira iterambere ry’umuturage kuko bose ari we bakorera.

Yabigarutseho mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda “Legal Aid Forum” yari igamije kwiga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ibikenewe gukosorwa no kongerwamo imbaraga ndetse no kugaragaza icyakorwa ngo birusheho kunozwa.

Minisitiri Busingye yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gusenyera umugozi umwe na guverinoma kuko byose bigamije kurengera inyungu z’umuturage.

Yagize ati “Iyo turebye ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta twe nka guverinoma tubona ariyo mahitamo yonyine dufite. Si amahitamo yavuye mu bindi byinshi ariko kandi n’iyo haba hari ibindi byo guhitamo, ubufatanye ni bwo bwaza ku mwanya wa mbere. Kandi ndavuga ubufatanye bufite icyo busobanuye.”

Yavuze ko ibijyanye no kubahiriza amategeko cyangwa amabwiriza y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta gihe na kimwe ku Isi byigeze biba iby’uruhande rumwe.

Ati “Guharanira kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nta na hamwe ku Isi byabaye ngo biharirwe igice kimwe. Nta hantu nzi byigeze biharirwa uruhande rumwe, ngo bitegekwe n’imiryango itegamiye kuri leta cyangwa se guverinoma ahubwo buri gihe biba bisaba gukorera hamwe no guhuza imbaraga.”

Minisitiri Busingye yavuze ko ubufatanye Guverinoma y’u Rwanda ifitanye n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu gihugu ari amahirwe akomeye kandi akwiye gushingirwaho mu rugendo rugikomeza aho kumera nk’abahora bahanganye nayo.

Yasobanuye ko bikwiye ko imiryango itegamiye kuri Leta ihaguruka ikagaragaza ibitagenda neza bigakosorwa aho kwihutira gutanga amaraporo no kugonganira ku rwego mpuzamahanga kandi bakorera abaturage b’u Rwanda.

Busingye yashimangiye ko kugeza ubu hakwiye kurebwa aho ubufatanye bwa guverinoma n’iyi miryango buhagaze n’icyakorwa kugira ngo bukomeze kwimakazwa.

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, yavuze ko ubufatanye hagati y’imiryango itegamiye kuri Leta na Guverinoma bugomba kubaho kandi binyuze mu kwizerana kuko ibyo impande zombi zikora umuturage ari we ushyirwa ku isonga.

Umuyobozi Mukuru wa Never again, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yagaragaje ko ari cyo gihe cyo gutinyuka bakavuga ibitagenda hagamijwe ko bihabwa umurongo uboneye.

Yagize ati “Dukwiye kuvuga ariko dufite ibimenyetso bifatika kandi tugendeye ku byo minisitiri yatubwiye ntidukwiye kugira ubwoba bwo kuvuga mu gihe dufite ukuri. Mu kuri twese n’ubwo turi guhangana ariko abagenerwabikorwa bacu n’abaturage bivuze ko dufatanyije mu iterambere.”

Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ryasabye ko hari ingingo zikwiye guhindurirwa umuvuno zikubiye mu ngeri zitandukanye, zirimo kunoza imitangire y’amakuru, kunoza amategeko arimo ayo kurengera abana, abafite ubumuga, abagore no kuyigisha, kwimakaza imibereho myiza y’abaturage, kubakira ubushobozi iyo miryango no kwimakaza imikoranire iboneye n’imiryango hagati yayo.

Related Articles

Leave a Comment