Home Inkuru Nyamukuru Kubera ikosa rikomeye Dr Muvunyi wahoze ayobora HEC yirukanywe burundu mu bakozi ba leta.

Kubera ikosa rikomeye Dr Muvunyi wahoze ayobora HEC yirukanywe burundu mu bakozi ba leta.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nyuma y’iminsi 347 ahagaritswe ku kazi, Iteka rya Perezida ryagaragaje ko Dr Muvunyi Emmanuel wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta, kubera ikosa rikomeye.

Ku wa 14 Ukwakira 2019 nibwo uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko Muhizi Kageruka Benjamin ari we Muyobozi w’agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru (HEC); umwanya wari usanzweho Dr Muvunyi Emmanuel. Iki kigo ubu kiyoborwa na Dr Rose Mukankomeje.

Ntabwo byahise bitangazwa impamvu zatumye Muvunyi akurwa ku mwanya yashyizweho muri Mata 2017. Nubwo kujya mu mwanya cyangwa kuwuvanwamo byakomeje kuba ibisanzwe, byaje kumenyekana ko Muvunyi we yakoze “ikosa rikomeye”, ryanatumye yirukanwa burundu mu bakozi ba leta.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2020, nibwo mu Igazeti ya Leta hasohotsemo Iteka rya Perezida n° 116/01 ryo ku wa 21/09/2020, ryirukana umuyobozi mukuru ku kazi kubera ikosa rikomeye

Mu ngingo ya mbere y’iryo teka rivuga ko “Dr Muvunyi Emmanuel wari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta kubera ikosa rikomeye.”

Nubwo iri teka ryatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, ariko “agaciro karyo gahera ku wa 14/10/2019”, ari nawo munsi Muvunyi yakuriwe ku kazi.

Ntabwo ikosa rikomeye yakoze ryatangajwe, ariko ubuyobozi bwa Muvunyi muri HEC bwaranzwe n’ibibazo byinshi, ahanini bishingiye ku ifungwa rya kaminuza ritakunze kuvugwaho rumwe, aho byafashe indi ntera bigeze kuri Kaminuza ya Gitwe.

Iyi kaminuza yaje gufungirwa amashami mu 2017, yashinje Dr Muvunyi amakosa n’akarengane yayikoreye, byatumye igwa mu gihombo cy’asaga miliyari 1.5Frw.

Sitati rusange igenga abakozi ba leta igaragaza ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n’uko yirukanywe burundu, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu Butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.

Gusaba ihanagurabusembwa bikorwa na nyirubwite amaze nibura imyaka irindwi, ibarwa uhereye igihe umukozi yaherewe igihano cyo kwirukanwa burundu.

Related Articles

Leave a Comment