Home Inkuru Nyamukuru Frank Mugambage yasezeweho nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda

Frank Mugambage yasezeweho nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda

by admin
0 comment

Minisiteri y‘Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yakoze umuhango wo gusezera kuri Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu nk’uko ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yashyize kuri Twitter bubigaragaza.

Muri ubwo butumwa yagize iti “Minisiteri yakoze umusangiro wo gushimira ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ucyuye igihe akaba ari na we wari ukuriye abahagarariye ibihugu byabo, Gen Maj (rtd) Frank Mugambage nyuma y’imyaka 11 amaze muri ubwo butumwa muri Uganda.”

Amb Mugambage yagiye guhagararira u Rwanda muri Uganda muri Nyakanga 2009, asimbuye Ignatius Kamali Karegyesa wari woherejwe muri Afurika y’Epfo. Mugambage yagiye guhagararira u Rwanda muri Uganda amaze igihe ari umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida.

Mu myaka umunani ya mbere umubano w’ibihugu byombi wari uhagaze neza, gusa watangiye kuzamo agatotsi mu 2017 ubwo abanyarwanda batangiraga gutotezwa muri Uganda bikozwe n’inzego zaho z’umutekano, bamwe bagafungwa cyangwa bagatoteza binyuranyije n’amategeko.

Kuva icyo gihe ni nabwo u Rwanda rwatangiye gushinja Uganda gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, bahabwa rugari muri icyo gihugu n’ububasha bwo kugirira nabi abanyarwanda badashyigikiye ibyo bikorwa.

Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kuzamba kugeza ubwo muri Kanama umwaka ushize ku buhuza bwa Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije kubyutsa umubano no guhosha ibibazo byari bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kamena na Nyakanga 2020, Uganda yagiye yoherereza u Rwanda bamwe mu baturage barwo bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu mugambi wo gukomeza guhosha ibibazo bihari.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri Kamena uyu mwaka nyuma y’inama yahuje intumwa z’ibihugu byombi, ikaba mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yavuze ko kuba hari intambwe yatewe ari byiza, ariko hari n’ibindi bikeneye gukorwa.

Yakomeje ati “Hari ibyo twasanze bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bikemuke, itangazamakuru riharabika, ribeshya, ifatwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ntabwo ryahagaze burundu, nubwo barekura abo ngabo, nta cyumweru gishize Umunyarwanda ahohotewe muri kiriya gihugu. “

“Twasanze rero hari byinshi bigikeneye gukorwa, twumvikana ko nubwo hari ibyo byakozwe tunashima, ariko n’ibindi byose bigomba gukomeza bigakorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza, tubane nk’abaturanyi beza, duhahirane, n’ibindi. Twasanze ariko ibyo byose kugira ngo bishoboke, hagomba ubushake bwa politiki. Ubushake bwa politiki budahari n’icyakorwa cyose ntabwo cyaramba. “

Mbere y’umwaka wa 2017 umubano w’u Rwanda na Uganda wagaragariraga cyane mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongeraga umunsi ku munsi. Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu yo mu mezi atandatu ya mbere ya 2016, igaragaza ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwari bwiyongereye ku kigero cya 26.9%, ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere ya 2015.

Ibihugu byo mu karere bicuruzanya n’u Rwanda ku isonga hazaga Uganda ku kigero cya 58.6%, Burundi 32.1% na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku kigero cya 6.9%.Mugambage yasezeweho nyuma y’imyaka 11 amaze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda

Related Articles

Leave a Comment