Home Inkuru Nyamukuru Rwamagana:barindwi batawe muri yombi bashinjwa kunyereza umusoro.

Rwamagana:barindwi batawe muri yombi bashinjwa kunyereza umusoro.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikigo cy’Igihu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bufatanye na Polisi bataye muri yombi abacuruzi barindwi nyuma y’ubugenzuzi bwabakorewe bugasanga banyereza umusoro biciye mu nyemezabwishyu batanga ziba zitajyanye n’ibicuruzwa baba batanze.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora, Uwitonze Paulin yatangaje ko aba bacuruzi bafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’abakozi b’iki kigo bagasanga badatanga inyemezabwishyu ihwanye n’ibicuruzwa umuguzi aba yatwaye.

Ati “ Ni ubugenzuzi dusanzwe dukora bwo kurwanya ibikorwa bya magendu na forode, ubwo rero muri Rwamagana twafashe abacuruzi bari bari kwandika igiciro gito ku nyemezabwishyu ya EBM ugereranyije n’igiciro gisanzwe.”

Yakomeje agira ati “ Wenda ugiye kugura sima wenda iragura 11 500 Frw hanyuma ku nyemezabwishyu agahitamo kwandika amafaranga make kugira ngo n’umusoro ugendanye n’amafaranga y’iyo nyemezabwishyu ugabanuke, niba hari bujyeho 18% ya 11 500 Frw niyadikaho 9500 Frw araba yibyemo 2000 Frw yagombaga gusorero.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo abacuruzi benshi mu gihugu bakunda kubukoresha banyereza umusoro, RRA ikaba isanzwe ibizi ndetse ngo ikomeje kubikurikirana inafata ababikora kugira ngo bahabwe ibihano biteganywa n’amategeko.

Yavuze ko mu Karere ka Rwamagana bataye muri yombi barindwi bashinjwa iki cyaha ariko ngo no mu yindi mijyi yose abacuruzi bamwe na bamwe barabikora.

Ati “ Ufashwe amategeko agena ko ku nshuro ya mbere tumuca inshuro icumi y’umusoro yari agiye kunyereza, ubwa kabiri tumuca inshuro 20 naho ubwa gatatu bwo turamufungira.”

Komiseri Uwitonze yavuze kandi ko aba bacuruzi barindwi hari kurebwa niba nta zindi nshuro bagiye bafatwa banyereje umusoro nyuma ngo nibwo bazahabwa ibihano.

Yasabye abacuruzi kwirinda kunyereza umusoro kandi bakirinda ibikorwa bya magendu.

Kuri ubu aba bacuruzi bafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rwamagana.

Related Articles

Leave a Comment