Home Inkuru Nyamukuru Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi azashyingurwa muri Mali.

Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi azashyingurwa muri Mali.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umuryango w’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya, wapfuye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 18 Ukuboza 2020, watangaje ko ibikorwa byo kumushyingura bizabera muri Mali aho we n’umugore we bari bamaze igihe batuye.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we ryavugaga ko umugore, abana n’abuzukuru ba Buyoya bamenyesha ababyeyi, inshuti, n’abandi bamuzi ko ibikorwa byo kumushyingura bizabera muri Mali, aho we n’umugore we bari bamaze imyaka baba, gusa itariki bizaberaho ntiyatangajwe.

Perezida Buyoya yayoboye u Burundi mu bihe bibiri bitandukanye kuva mu 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003, apfa mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza i Paris mu Bufaransa, bivugwa ko azize covid-19.

Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

Umuryango we nubwo watangaje ko azashyingurwa muri Mali, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yari yabwiye umuryango we ko kimwe nk’undi muturage wese w’u Burundi yemerewe gushyingurwa mu gihugu cye.

Ndayishimye ariko yavuze ko mu gihe yaba agiye gushyingurwa i Burundi atakwigera ahabwa icyubahiro nka Perezida wayoboye icyo gihugu kubera igifungo cya burundu yari yarakatiwe ku byaha byo kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye mu 1993.

Related Articles

Leave a Comment