Home Inkuru Nyamukuru Perezida Paul Kagame yashimye Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal.

Perezida Paul Kagame yashimye Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yashimye Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal ndetse n’abaturage b’iki gihugu, kubera uko bitwaye kugira ngo habeho amatora akozwe mu mahoro.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatambukije binyuze kuri Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe mu 2024.

Ati “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Sénégal, nshimira cyane ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Niteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”

Ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe nibwo byatangajwe bidasubirwaho ko Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%.

Uyu mugabo akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kwimakaza ubuyobozi bushyira mu gaciro kandi bugakorera mu mucyo, ndetse no kurwanya ruswa mu nzego zose.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubwa Perezida Macky Sall wayoboraga Sénégal, washimye uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze, ndetse ashimira Bassirou Diomaye Faye, imibare igaragaza ko ari we watsinze.

Diomaye yari ahagarariye ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité). Ahataniye uyu mwanya n’abandi bakandida barimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Perezida Macky Sall abinyujije kuri Twitter yavuze ko “Nakuriye ingofero imigendekere myiza y’amatora ya Perezida yabaye ku wa 24 Werurwe mu 2024, ndetse ndashimira uwatsinze, Bassirou Diomaye Faye, aho imibare igaragaza ko ariwe watsinze. Ni intsinzi kuri demokarasi ya Sénégal.

Diomaye yatoranyijwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, Ousmane Sonko, bitewe n’uko we atemerewe guhatana muri aya matora kuko ari gukurikiranwa mu butabera. Bombi ni abarwanashyaka ba Pastef.

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki kuko mu 2021 aribwo Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ifunguwe.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Senegalese.

Kuri ubu kandi hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Kuri aya masezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere, yakabaye yarasinywe mu 2017, ariko Ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu Kirere muri Sénégal nticyabasha kuboneka gusa kuva mu Ukwakira 2017, Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali-Dakar, aho ikorerayo ingendo ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Related Articles

Leave a Comment