Home Inkuru Nyamukuru Rwanda rurateganya kwimurira Ambasade yarwo i Yerusalemu ivuye i Tel Aviv.

Rwanda rurateganya kwimurira Ambasade yarwo i Yerusalemu ivuye i Tel Aviv.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Itumanaho wa Isiraheli Yoaz Hendel, hamwe n’Ambasaderi Ron Adam uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda.

Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Isiraheli; nyuma yo guhura hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Minisitiri Hendel ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Mu biganiro  hagati ya Minisitiri Hendel na Perezida Kagame, hagarutswe ku ngingo zirimo no kuba u Rwanda rwakwimurira Ambasade yarwo i Yerusalemu ivuye i Tel Aviv. Guverinoma ya Isirahel yifuza kubona ibihugu bitandukanye byimurira Ambasade zabyo i Yerusalemu.

Iyo gahunda iramutse igenze neza u Rwanda rwaba rubaye Igihugu cya gatatu kimuriye Ambasade yacyo i Yerusalemu nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Guatemala. Kuri ubu u Rwanda ruracyari mu bihugu 87 bigifite Ambasade zabyo i Tel Aviv na Herzliya.

Ibindi bihugu byamaze gutangaza ko byiteguye kwimurira Ambasade zabyo i Yerusalemu harimo Brazil, Repubulika ya Czech, Repubulika ya Dominican, Honduras, Kosovo na Serbia.

U Rwanda rwamenyesheje Isiraheli ko rukirimo gutekereza ku kemezo cyo kwimura Ambasade nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisitiri w’Itumanaho wa Isiraheli yabitangarije Ikinyamakuru Jerusalem Post.

Umuvugizi wa Hendel yagize ati: “Minisitiri Hendel yasabye, mu izina rya Guverinoma ya Isiraheli, ko Leta y’u Rwanda yakwimurira Ambasade yayo i Yerusalemu. Perezida Kagame yasubije ko iyo gahunda iri muri gahunda z’ibikirimo kwigwaho.”

Perezida Kagame yongeyeho ko kwimura Ambasade y’u Rwanda bigomba gukoranwa ubwitonzi kuko bifite imbogamizi nyinshi, ari na yo mpamvu bizafata igihe kugira ngo bikorwe mu gihe gikwiriye.

Impamvu zivugwa ko zituma ibihugu bitandukanye bigenda gake mu kwimurira Ambasade zabyo i Yerusalemu ni uko ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byatewe ubwoba ko bishobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba mu gihe byaba bibikoze.

Indi mpamvu irarebana n’ibihugu bidashaka kugaragara nk’ibikorera mu kwaha kw’Amerika, by’umwihariko mu bijyanye n’urwego rw’ubukungu.

Ubundi Isiraheli na Palestine byose bihanganira ubutaka bwa Yerusalemu. Abanyapalestine bemeza ko igice k’Iburasirazuba ari cyo Murwa Mukuru wa Leta ya Palestine, bityo kuba Amerika yaremeje Yerusalemu nk’Umurwa Mukuru wa Isiraheli bibonwa nk’uburyo bwo kuyifasha kwigarurira Yerusalemu yose.

Ibihugu byagiraga Ambasade zabyo i Yerusalemu byazimuriye i Tel Aviv nyuma y’itegeko Leta ya Isiraheli yasohoye mu mwaka wa 1980 ryemezaga Yerusalemu nk’Umumurwa Mukuru kandi utaremerwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Isiraheli yafashe igice k’Iburasirazuba cya Yerusalemu mu ntambara yo mu mwaka wa 1967, ariko kuva icyo gihe Umuryango Mpuzamahanga uracyafata Tel Aviv nk’Umurwa Mukuru w’icyo Gihugu, cyane ko hakiri amakimbirane ku gice cya Yerusalemu cyakuwe mu maboko ya Palestine.

Related Articles

Leave a Comment