Home Imikino AS Kigali ntiyahiriwe mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF.

AS Kigali ntiyahiriwe mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

AS Kigali ntiyahiriwe mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, aho yatsinzwe na Orapa United yo muri Botswana ibitego 2-1 kuri iki Cyumweru.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yagizweho ingaruka no kuba hari abakinnyi bayo bane batakinnye uyu mukino barimo Karera Hassan, Orotamal Alex na Ishimwe Christian bagize ikibazo cy’ibyangombwa ku munota wa nyuma.

Orapa United yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Gofaone Mabaya n’umutwe ku munota wa 12, mu gihe Elias Mbatshi yatsinze icya kabiri ku munota wa 19.

Igitego kimwe rukumbi AS Kigali yatsindiye hanze, cyinjijwe n’Umunya-Nigeria Abubakar Lawal ku mupira wari uhinduwe na Rugirayabo Hassan wakinishijwe ibumoso nyuma yo kutaboneka kwa Ahoyikuye Jean Paul.

Biteganyijwe ko AS Kigali izahaguruka muri Botswana ku wa Kabiri, ikarara muri Ethiopia, aho izagera i Kigali ku wa Gatatu kugira ngo yitegure umukino wo kwishyura uzabera i Nyamirambo ku Cyumweru.

Ikipe izakomeza hagati ya AS Kigali na Orapa United, izahura na KCCA yo muri Uganda mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Related Articles

Leave a Comment