Home Inkuru Nyamukuru Me Evode Uwizeyimana yagizwe umusenateri

Me Evode Uwizeyimana yagizwe umusenateri

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira, nibwo Perezida Paul Kagame yashyize mu mwanya w’Ubusenateri abantu bane aribo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie.

Aba basenateri basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Amwe muri aya mazina asanzwe amenyerewe muri Politiki y’u Rwanda, mu gihe andi yumvikana nk’aho ari mashya ku bantu bamwe na bamwe.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri Me Uwizeyimana Evode

Me Evode Uwizeyimana ni umunyamategeko wamenyekanye cyane muri politiki y’u Rwanda dore ko yagiye ahabwa n’imyanya ikomeye, ariko yose ifite aho ihurira n’ubutabera.

Uyu mugabo yatangiye kumenyekana cyane ubwo yari muri Canada nyuma yo kugenda yumvikana kuri za radiyo nka BBC n’Ijwi rya Amerika anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Nyuma y’imyaka irindwi yari amaze muri Canada mu 2014, Uwizeyimana yaje gutahuka mu Rwanda, aho we ubwe yivugiye ko “aje gutanga umusanzu w’ubwenge afite mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu’’ yumvaga akumbuye cyane.

Nyuma yo kugera mu Rwanda yahawe inshingano zitandukanye zirimo kuba Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko, umwanya yavuyeho ku wa 4 Ukwakira 2016.

Uwizeyimana kandi yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, gusa aza kuva muri izi nshingano muri Gashyantare 2020 yeguye. Nyuma y’amezi asaga umunani yongeye kugirirwa icyizere agirwa Senateri.

Uwizeyimana abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere, avuga ko agifite imbaraga nyinshi zo gukorera igihugu.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane nk’intiti mu mategeko, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Amategeko yakuye muri Canada.

Related Articles

Leave a Comment