Home Inkuru Nyamukuru Nyuma y’amezi agera kuri atandatu utubare dufunze muri kenya twongeye gufungura.

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu utubare dufunze muri kenya twongeye gufungura.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, mu ijambo risobanurira abaturage uko igihugu gihagaze mu guhangana na Coronavirus, yatangaje ko utubari twari tumaze amezi arenga atandatu dufunzwe, twemerewe gufungura ibikorwa byatwo.

Utubari twemerewe kongera gukora bitewe n’igabanuka rigaragara ry’ubukana bwa Coronavirus muri Kenya, kuko nk’ejo ku wa mbere, iki gihugu cyasanze abantu 53 gusa mu bapimwe ari bo banduye Coronavirus, icyenda bahitanwa nayo.

Utubari twari twafunzwe muri Werurwe uyu mwaka, abakunzi b’agatama bagasabwa kugafatira muri restaurant cyangwa bakagatahana mu rugo, ibintu bitashimishije abasanzwe baryoherwa n’icupa.

Amasaha yo kuba abantu bose bageze mu rugo nayo yongerewe, ashyirwa kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi z’igitondo, ibi bikazamara iminsi 60.

Ku rundi ruhande, amashuri yakomeje gufungwa n’ubwo mu minsi ishize leta yari yasabye abarimu kugaruka ku mashuri, bigatuma hari abakeka ko amashuri ashobora kuba agiye gukomorerwa. Perezida Kenyatta yavuze ko ibi bizakorwa ari uko umutekano w’abanyeshuri ku mashuri wizewe, bitari ibyo, amashuri azatangizwa mu mwaka utaha.

Kenyatta kandi yaburiye abibwira ko igihugu cyatsinze urugamba rwa Coronavirus, avuga ko “kuba watsinze urugamba rumwe ntibivuze ko watsinze intambara yose”.

Kenya imaze kugira abarenga 38 000 banduye Coronavirus kuva muri Werurwe, muri bo 700 bakaba bamaze guhitanwa na yo.

Related Articles

Leave a Comment