Home Inkuru Nyamukuru Ukuri ku isubikwa ry’inama ya Goma yagombaga kwitabirwa n’u Rwanda: Uganda yashakaga kohereza abasirikare benshi

Ukuri ku isubikwa ry’inama ya Goma yagombaga kwitabirwa n’u Rwanda: Uganda yashakaga kohereza abasirikare benshi

by admin
0 comment

Inama yagombaga guhuza ibihugu by’u Rwanda, Angola, Uganda ndetse ikitabirwa na Repubulika Iharanira ya Congo, byari biherutse gutangazwa ko izaba muri uku kwezi kwa Nzeri ariko yaje gusubikwa ndetse ntihanatangazwa itariki izasubukurirwaho.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ku ikubitiro byavuzwe ko iyi nama yasubitswe ku mpamvu zishingiye kuri dipolomasi kuko ibihugu bimwe byari byashyizeho amananiza kugira ngo bibone kwitabira. Iyi yari kuba iya mbere ihuje ibihugu byo mu Karere ikitabirwa na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ariko mu ibaruwa y’iki gihugu yo ku wa 8 Nzeri bwamenyesheje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Ntumba Nzeza, ko atazitabira iyi nama, asaba ko mbere na mbere babanza kugirana ibiganiro.

Amakuru avuga ko ubu busabe bwa Perezida Ndayishimiye yari yaranabugejeje kuri RDC mbere mu mpera za Kanama binyuze ku ntumwa ebyiri za Perezida Tshisekedi zirimo umujyanama we wihariye, Fortunat Biselele ndetse na Claude Ibalanky wari unakuriye delegasiyo yateguraga iyi nama i Goma.

Perezida w’u Burundi yari yarabagejejeho icyifuzo cye cyo guhura na Minisitiri Marie Ntumba Nzeza mbere yo kohereza itsinda rye ahazabera inama. Itariki ya 8 Nzeri yari yaramaze kwemezwa ariko ntabwo Minisitiri Nzeza yari yakagiye i Burundi ngo aganire na Perezida w’u Burundi.

Ikindi kandi ni uko Perezida Évariste Ndayishimiye utumva ko yahura na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe afata Perezida Félix Tshisekedi nk’umuntu uri ku ruhande rw’u Rwanda kurusha urw’u Burundi ugereranyije n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila.

Ubwoba bwa Museveni

U Burundi si cyo gihugu cyonyine cyashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo iyi nama ibe kuko na Uganda ari uko byagenze.

Jeune Afrique yatangaje ko bijyanye n’umubano ugoye hagati y’u Rwanda na Uganda, itsinda rya Uganda ryagerageje kureba ko iyi nama yabera mu gace kari kure y’u Rwanda.

Mu gihe ryabonaga ko bigoye aho ibera hakwimurwa, ngo itsinda rya Museveni ryasabye ko ryemererwa kohereza ingabo nyinshi aho inama ibera ku buryo no mu kirere ziba zirimo zigenzura ako gace mu kwizera ko umutekano wa Museveni waba ari nta makemwa.

Ku rundi ruhande, abayobozi ba Angola bo ntibigeze bagira uruhare mu gutegura iyi nama. Impamvu ni uko hari inama iteganyijwe i Luanda ku wa 14 na 15 Nzeri igomba kuganirirwamo ingingo zijyanye n’umutekano mu karere, aho byari kuba n’umwanya mwiza wo kuganira kuri iyi ya Goma.

Kuba intumwa z’u Burundi n’iza Angola zarabuze, byatumye ku wa 11 Nzeri intumwa z’u Rwanda na RDC ziva i Goma zitemeranyije ku itariki inama izasubukurirwaho. Ku rundi ruhande, Perezida w’u Rwanda yasabaga ko inama isubikwa kubera inama y’Inteko Rusange ya Loni izatangira ku wa 15 Nzeri.

Usibye impamvu zaturutse mu bindi bihugu, hari n’ikibazo cya politiki y’imbere muri Congo mu mikorere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC. Ni nyuma y’ifungwa rya Vital Kamerhe wari Umukuru w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatumye muri guverinoma abantu bacikamo ibice.

Mu mitegurire y’iyi nama hajemo ibice bibiri ku ruhande rwa RDC, rumwe ruyobowe na Désiré Cashmir Eberande Kolongele, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, usibye abantu bo muri Perezidansi n’abandi bakomeye muri Guverinoma nka Minisitiri w’Umutekano, uw’Ububanyi n’Amahanga, uw’Ubucuruzi n’abandi bari bamushyigikiye.

Urundi ruhande rwari inyuma y’Umujyanama wihariye wa Félix Tshisekedi mu by’Umutekano, François Beya, hamwe n’abandi bantu bashinzwe inzego z’umutekano n’iperereza na bamwe bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’abandi.

Ayo matsinda abiri ntabwo yigeze ahuriza hamwe ngo yemeranye ku bijyanye n’imitegurire y’iyi nama. Bahuye ku nshuro ya mbere bose bari i Goma.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku wa 6 Nzeri 2020, yagaragaje inzitizi za COVID-19 nka kimwe mu mbogamizi kuri iyi nama.

Ati “Inama iravugwa gusa haracyari inzitizi, ubundi kugira inama muri ibi bihe by’iyi Coronavirus abantu bagahura badakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga biracyagoranye, abantu baracyashakisha uburyo no kumva neza ingaruka zabyo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyi nama igamije kwimakaza umubano mwiza hagati y’ibihugu bizaba biyirimo.

Ati “Ariko ni inama igamije umubano mwiza hagati ya RDC, u Rwanda, Uganda, u Burundi ndetse haravugwamo n’abandi bagiye batumirwa nka Perezida wa Angola bishobora no kuzagera muri Congo Brazzaville ariko icyo byose bigamije ni umubano. Iteka izo nama ziba kugira ngo habeho umubano mwiza hagati y’ibihugu, ibyo ntawe utabyishimira cyangwa utabishaka.”Inama yagombaga kubera i Goma, yari yatumiwemo u Rwanda, Angola, RDC, u Burundi na Uganda aho yagombaga kurebera hamwe ibibazo by’umutekano mu Karere

Related Articles

Leave a Comment