Home Inkuru Nyamukuru Rtd Maj Mudathiru na bagenzi be basubiye imbere y’urukiko: Uko urubanza ruri kugenda

Rtd Maj Mudathiru na bagenzi be basubiye imbere y’urukiko: Uko urubanza ruri kugenda

by admin
0 comment

Itsinda Itsinda ry’abantu 31 baregwa kuba mu mitwe ya P5 na FLN barangajwe imbere na Maj (Rtd) Mudathiru Habib ryasubiye imbere y’urukiko, ngo biregure ku byaha bashinjwa birimo iby’iterabwoba. Iyi dosiye iregwamo abantu 32, ariko Pte Ruhinda Jean Bosco watorotse mu Ngabo z’u Rwanda ntarafatwa.

Mu bari imbere y’urukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe wa P5; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Abasirikare batanu b’u Rwanda baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, ukurikiranwe adahari.

Iburanisha ryakomeje abaregwa bisobanura ku byaha bashinjwa.

UKO IBURANISHA RYAGENZE

16:50 Umucamanza Lt Col Hategekimana asubitse iburanisha rya none hamaze kumva ubwiregure bw’abantu 11 ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, rikazasubukurwa kuri uyu wa Gatatu saa mbili za mu gitondo, humvwa abandi bafungwa 20 basigaye kuri icyo cyaha.

16:30 Urukiko rukomereje kuri Bihoyiki Diogene, Umunyarwanda wafatiwe muri P5 mu mashyamba ya RDC. Abwiye urukiko ko atemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, kuko yawinjijwemo mu buryo atari azi, bityo ngo nta bushake yabigizemo kandi nibwo butuma igikorwa kiba icyaha.

Avuga ko yabaga mu Burundi akora muri restaurant, umuntu witwa Mandela aza kumubwira ko yamubonera akazi muri Congo ko gucukura amabuye y’agaciro, akajya ahembwa $500 ku kwezi.

Bajya kugenda ngo yabanje guhura n’abandi basore bava mu Burundi ari 22, bagenda n’imodoka z’igisirikare cy’u Burundi berekeza mu Bijabo muri RDC, agezeyo aba aribwo amenya ko yajyanywe mu mutwe witwara gisirikare nk’uko yabibwiye urukiko.

Ku nshuro nyinshi ngo yagiye agerageza gutoroka ariko ngo birananirana, kugeza afashwe akoherezwa mu Rwanda n’ingabo za FARDC.

16:25 Mu gihe iburanisha rikomeje, Perezida w’Inteko iburanisha amenyesheje abamaze kwisobanura ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, ko bazasubira imbere y’urukiko bisobanura ku bindi byaha uko byakabaye, bitandukanye n’ubu harimo kwiregurwa ku cyaha kimwe gusa, kuko ngo intangiriro y’ibindi byose ari uyu mutwe wa P5 bagiyemo, udafite igihugu kiwemera.

15:27 Umunya-Uganda Lubwama Suleiman yemeye ko yari asanzwe ari umushoferi w’ikamyo, aza gushukwa n’umuntu witwa Felix wamwijeje akazi, aza kumugeza mu Burundi, ari naho bavuye bajya muri RDC. Yemeye ko yaje kugirwa umwe mu bayobozi mu ngabo za P5, ndetse bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda.

15:15 Iburanisha rirakomeje nyuma y’akaruhuko gato, hakurikiyeho Mfitumukiza Assiel, Haguma Claude na Lubwama Suleiman, bemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo. Bunganiwe na Me Gasengayire Alice.Lt Col Bernard Hategekimana (uwa kabiri) ni we uyoboye inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko (ubanza iburyo)

Iburanisha rirakomeje nyuma y’akaruhuko gato, hakurikiyeho Mfitumukiza Assiel, Haguma Claude na Lubwama Suleiman, bemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo.

14:20 Rugamba Hagenimana Viateur uhakana icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, abwiye urukiko ko agihakana kubera ko nta bushake yigeze agira bwo kujya muri uwo mutwe.

Ngo yamenye ko yageze muri P5 yageze muri Bijabo muri RDC, ashiduka arimo kwigishwa gutera u Rwanda, ariko nta mahitamo yagize yo kujyayo kuko yashutswe ko agiye mu kazi muri Afurika y’Epfo.

13:40 Ngendakumana abwiye urukiko ko yavuye mu Rwanda mu 2004 afite imyaka 16, ajya mu Burundi agiye gupagasa, aba umudozi. Ngo yaje guhura n’umugabo witwa Mandela wakundaga kumudodeshaho imyenda, aza kumwumva avuga Ikinyarwanda, baraganira.

Ngo yaje kumva avuga ko imashini adodesha atari iye ahubwo akora akaverisa nyirayo buri munsi, amubwira ko hari akazi ko gucukura amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kajya kamuhemba $300, ku buryo yagenda akagakora, nyuma y’ukwezi kumwe akagaruka agura imashini ye ndetse agasagura amafaranga menshi.

Yavuye mu Burundi ajya muri Congo, yisanga mu maboko y’abarwanyi ba P5 aho yageze muri Mutarama 2018.

13:30 Urukiko rukomereje kuri Ngendakumana Vedaste na Minani Jean (Umurundi) bemera icyaha na Rugamba Hagenimana Viateur we uhakana icyaha.

13:10 Uwunganira Katwere Joseph, avuze ko uyu muhungu w’Umunya-Uganda yajyanywe muri P5 ashutswe, cyane ko icyo gihe yari umwana kuko yari afite imyaka 17, yuzuza imyaka 18 ari muri P5. Bityo ngo kuba yaragiye muri uwo mutwe ashutswe, byahagabwa agaciro n’urukiko.

Ngo ageze muri RDC yagowe no kuba yakwivanayo kuko yavugaga Ikigande gusa, ndetse nta mafaranga yari afite yashoboraga gukoresha ku rugendo. Ubu ariko amaze kumenya Ikinyarwanda gike, kuko ari nacyo akoresha mu rubanza.

Katwere ati “Ndasaba imbabazi kuko uwo mutwe nawubayemo.”

13:00 Mudathiru asabye ijambo, avuga ko adashinja ariko akeneye ko buri muntu yirengera ibyaha bye. Yahakanye ibyavuzwe ko abantu benshi batinyaga gutoroka kuko hari uwavuze ko yamenye ko “umwe wabigerageje ba Mudathiru bamwishe,” ndetse Nsanzimana Patrick we yavuze ko yagerageje gutoroka bakamufata, bakamukubita.

Mudathiru avuze ko ajya muri P5 yajyanywemo nk’uko n’abandi bashishikarijwe kujya muri uwo mutwe, ndetse n’uwo bajyanye yari umukuru muri uwo mutwe. Ngo hari n’abagezeyo bamubajije amafaranga kuko bari bijejwe ko bazahabwa $500 bagezeyo, ariko ababwira ko babibaza ababazanye.

Ati “Benshi warababazaga ngo icyabazanye murakizi? Benshi bavugaga Yes. Benshi twari tukizi, ku buryo njyewe ubwanjye, Patrick ibyo avuga, hari abatorotse, morongo… baratorotse, uwagiraga amahirwe make agafatwa, uyu wafashwe bakamwambura imyenda ntabyo nzi, kumuhana baramuhannye, ariko ibindi ntabyo nzi. Patrick yagerageje gutoroka, yabigerageje inshuro ebyiri, simushinja ariko gutoroka yaratorotse, birananirana.”Maj Mudathiru yasobanuriye urukiko ko abatorokaga muri P5 bahanwaga

Nyuma yo kumva ibyavuzwe na Maj Mudathiru, Nsanzimana agize ati “Navuga ko nyuma yo gutoroka bikanga, navuga ko ikintu bagombaga kumpa nategerezwaga kugikora, nkaba nsaba ubutabera ku byo nagiyemo.”

12:39 Me Habimana Emmanuel wunganira Katwere, Habyarimana na Nsanzimana, abwiye urukiko ko mu magambo make bemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kuko banawufatiwemo, ariko bawujyamo bashutswe, bakisanga mu nzu z’abasirikare b’u Burundi badashobora kuhigobotora.

Avuze ko nta mutimanama n’ubushake byo kwinjira mu gisirikare bari bafite kuko bagerageje no gutoroka bikanga, nubwo bigoye kubibonera ibimenyetso urukiko rushaka.

11:57 Habyarimana Jean Bosco abwiye urukiko ko yavuye iwabo mu Karere ka Gisagara ajyanywe n’umugore bari baturanye mu Karere ka Gisagara, amubwira ko azajya amucururiza muri icyo gihugu.

Baje kunaniranwa, atangira akazi ko mu rugo, nabyo abivamo akajya ahingira abantu, aza gushakirayo umugore bafitanye abana batandatu.

Ngo baje kumwinjiza muri P5 azi ko bagiye kumuha akazi mu birombe by’amabuye y’agaciro, ageze yo asanga ni mu gisirikare.

Ati “Najyanywe nk’intama, ni uko icyo cyaha nacyisanzemo. Ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi.”

11:48: Umunya-Uganda Katwere Joseph wafatiwe muri P5 na we abwiye urukiko ko yajyanywe muri uyu mutwe yijejwe kumwigisha gutera amarangi kuko ari byo yari asanzwe ako, agenda ashutswe n’uwitwa Albert, aza kwisanga mu mashyamba ya Congo, anyuze mu Burundi, ndetse bigizwemo uruhare n’abasirikare b’icyo gihugu.

11:29: Nsanzimana avuga ko atari icyo yari agiye gukora mu mashyamba kuko yari yijejwe akazi k’ubuganga, ariko ngo bamubwira ko inyeshyamba zose ariko zikora mu gushaka abarwanyi.

Ku wa 28 Werurwe 2018 ngo yaratorotse arafatwa, bamuha abantu babiri bo kumwigisha, baramukubita ku buryo banavumunnye urutoki, abuze uko agira yemera kuguma mu ishyamba, nk”uko umukobwa ashobora gushyingirwa ku gahato, akabura uko agira.”

Umucamanza Lt Col Hategekimana yamubajije impamvu ntacyo yakoze ngo adasohoka mu Burundi, ariko avuga ko yashutswe, kuko yavuye mu Burundi atazi ko agiye mu gisirikare.

Umucamanza yanzuye ko ubwo aburana ahakana icyaha kuko yatsimbaraye ko atigeze arema umutwe w’abagizi ba nabi, ko ahubwo yawinjijwemo.

11:23: Nsanzimana Patrick wunganiwe na Me Habimana Emmanuel, atangiye yisobanura ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemeye cyangwa kuwujyamo.

Avuga ko icyaha acyemera kuko yagifatiwemo, aho uwo mutwe yawinjijwemo n’umugabo witwa Theogene babanaga i Burundi, wamubwiye ko afite akazi k’ubuganga akeneye gutanga akazi kuko ari nabwo yize (études paramédicales). Bahanye umunsi bazajyana kureba umuntu uzamuha akazi ngo bavugane iby’imishahara, bagezeyo aho i Bujumbura ngo bamwinjiza mu gipangu, undi asubira inyuma, afatwa n’abasirikare bamushyira hamwe n’abandi bantu 11.

Ngo yahasanze abarimo abasirikare b’u Burundi, bahise bamubwira ngo “kuva uyu munsi ubaye umusirikare.”

Ngo bajyanywe ku mupaka wa RDC, bajyanwa na Mai Mai yabashyikirije Abanyamulenge, babajyana mu birindiro bya P5 mu Bijabo.

11:15 Twizerimana Patrick na we agaragaje inzitizi z’uko ubushize yemeye icyaha cy’uko yinjijwe mu mutwe w’ingabo utemewe, ko atigeze yemera kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, avuga ko byazakosorwa mu myandikire kuko bitanahuje igisobanuro.

Umucamanza yamusabye kujya kwicara, kuko nagerwaho azagira umwanya wo kubisobanura.

10:50: Pte Muhire Dieudonne wafashwe akurikiranyweho kujya muri FLN no koshya abandi basirikare kuyijyamo, nawe yazamuye ukuboko, avuga ko ashaka kugaragaza inzitizi ishingiye ku mategeko ndemyagihugu – inzitizi zakirwa aho urubanza rwaba rugeze hose ku buryo rushobora kurangirira aho cyangwa rugahagarikwa igihe runaka.

Ati “Kuva uru rubanza rugitangira kugeza uyu munsi, ubushinjacyaha nta dosiye bwigeze bumpa, nta n’iyo ndabonaho ngo nyisome.”

Umushinjacyaha Capt Jacques Rugamba yavuze ko kuzana iyi nzitizi kandi ubushize yarisobanuye ku cyaha cya mbere nta shingiro bifite ahubwo bigamije gutinza urubanza, yibaza niba yaraburanye dosiye atayizi, kandi yari kumwe n’umwavoka we, nabwo akibaza niba batarigeze bayiganiraho.

Yavuze ko ukeneye dosiye abisaba ku bwanditsi bw’urukiko kuri gereza, ndetse ababuranyi baba bafite uburenganzira bwo kubonana n’abavoka, umunsi umwe mbere y’iburanisha.

Umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana yanzuye ko iburanisha rikomeza, ndetse ko iyo nzitizi atari ndemyagihugu, kuko ishobora gutuma umuntu ataburana uyu munsi, agakomeza ejo.’ Yamuhaye umwanya muto wo kuba aganira n’umwavoka we.

10:30:Perezida w’Inteko iburanisha, Lt Col Bernard Hategekimana, yatangiye abaza Maj (rtd) Mudathiru Habib niba yiteguye kuburana, avuga ko afite ikibazo, abaza niba “nk’abaregwa nta burenganzira dufite bwo kutumenyesha igihe tuzaburanira?”

Yavuze ko muri iki gitondo yatunguwe abwirwa ko agomba kuburana kandi yari yasabye mbere yo gusubira mu rukiko yazabanza guhura na avoka, we, kuko mu byo yaburanye ku cyaha cya mbere yemeye n’ibisobanuro yatanze, hari ibyo atemeranyijeho n’umwavoka we, nubwo atabigiye mu mizi.

Yavuze ko hari ibyaha bibiri bikurikira, icya kabiri n’icya gatatu bagombaga kuvugana uko azabiburanaho, cyane ko mu biri imbere hari ibyo atemera.

Umucamanza yabajije niba umwunganira mu mategeko ahari, basanga atari mu rukiko, bamuhamagaye avuga ko ahagera nyuma y’isaha imwe. Umucamanza yanzuye ko icyifuzo cye kiza kumvwa neza umwavoka ahageze.Ubwo imfungwa zagezwaga ku cyumba cy’iburanisha i KanombeMbere yo kuburana, imfungwa zibanza gukurwamo amapingu

Related Articles

Leave a Comment