Home Inkuru Nyamukuru RwandAir yasubukuye ingendo muri Nigeria

RwandAir yasubukuye ingendo muri Nigeria

by admin
0 comment

Sosiyete y’Indege y’u Rwanda, RwandAir, yasubukuye ingendo zigana mu Mijyi ya Abuja na Lagos muri Nigeria nyuma y’igihe zifunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa 14 Nzeri nibwo RwandAir yasubukuye ibikorwa mu Mijyi ya Abuja aho izajya ijya kabiri mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere no ku Cyumweru.

Kuri iyo tariki kandi yatangiye gukorera ingendo i Accra muri Ghana nazo zizajya zikorwa kuri iyo minsi ibiri mu cyumweru. Mu Mujyi wa Lagos naho ingendo zatangiye ku wa 14 Nzeri ariko ho ingendo zizajya ziba eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

RwandAir yari iherutse gusubukura ingendo mu Mujyi wa Kinshasa zikorwa inshuro enye mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Byitezwe ko mu gihe kiri imbere izatangaza amatariki izasubukuriraho ingendo zijya i Guangzhou mu Bushinwa kuko naho imipaka yamaze gufungurwa nyuma y’igihe ifunzwe kubera Coronavirus. I Dakar muri Senegal naho imipaka yarafunguwe cyo kimwe na Abidjan na Brazaville gusa ntabwo haratangazwa igihe izasubukurirayo ingendo.

Ku wa 1 Kanama nibwo RwandAir yasubukuye ingendo nyuma y’igihe zifunzwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavurs, itangira kujya mu byerekezo bya Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Libreville, Lusaka na Nairobi.RwandAir yasubukuye ingendo muri Nigeria

Related Articles

Leave a Comment