Home Inkuru Nyamukuru Umutungo w’Ikigega Agaciro wageze kuri miliyari 284 Frw.

Umutungo w’Ikigega Agaciro wageze kuri miliyari 284 Frw.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nyuma y’imyaka 10 Ikigega Agaciro gishinzwe, umutungo wacyo umaze kugera kuri miliyari 284 Frw, aho ayo mafaranga yashowe mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu bigamije gufasha igihugu kuzamura umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu.

Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ cyatangijwe mu 2012 mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwihesha agaciro, igihugu kitarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.

Ubwo cyatangizwaga muri uwo mwaka, imibare yerekana ko warangiye gifite umutungo ungana na miliyari 18,5 Frw.

Nyuma y’imyaka 10, kubera ishoramari cyashyizemo imbaraga kuri ubu agaciro kacyo kageze muri miliyari 284 Frw.

Ni imibare yatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2023.

Yagize ati “Ubu Ikigega Agaciro kirimo miliyari 284 Frw. Ayo mafaranga ari mu ishoramari ritandukanye, hari ari muri banki, hari amwe ari mu mpapuro mpeshamwenda zinyuranye n’andi twashoye mu bikorwa bitandukanye.’’

“Amafaranga ahari tugerageza kuyabyaza inyungu. Aho tuyashoye, niba ari muri banki, inyungu zivuyemo tugerageza kuzibyaza irindi shoramari ryunguka kurushaho.’’

Kuri ubu Ikigega Agaciro kiri gukorana n’Ikigo cyo muri Maroc hagamijwe kubaka uruganda ruzakemura ikibazo cy’ifumbire mu Rwanda.

Nyatanyi yagize ati “Hari umushinga wo gukora uruganda rw’ifumbire twashoyemo imari [Rwanda Fertilizer Company Ltd], duhuriyemo n’umushoramari wo mu Rwanda [APTC] n’ikindi kigo cyo muri Maroc [OCP Africa]. Turi gushora imari muri uwo mushinga kugira ngo ikibazo cy’ifumbire ikiri nke mu gihugu kigabanuke.’’

Biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, urwo ruganda rutunganya ifumbire ruzaba rukora ku mugaragaro.Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yavuze ko imyaka 10 yabaye myiza kandi hari icyizere ko n’imbere ari heza

Mu mutungo Ikigega Agaciro gifite kuri ubu, igice kinini cyawo cyashyizwe mu migabane gifite mu bigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyatanyi yavuze ko “71 % ni yo migabane dufite mu bigo bitandukanye. 27,3% ni impapuro mpeshamwenda n’andi mafaranga abitswe mu buryo bubyara inyungu. Indi mitungo y’Ikigega Agaciro ifite 1.7% y’agaciro kacyo kose. Amafaranga menshi ari mu ishoramari riri mu gihugu.’’

Ikigega Agaciro gifite imigabane mu bigo 29 bitandukanye harimo bibiri byo hanze y’igihugu, Trade and Development Bank na OneWeb yo mu Bwongereza ikora ishoramari mu bijyanye n’ibyogajuru.

Nyatanyi yavuze ko n’ubwo Ikigega Agaciro gikomeza gutera imbere ariko hakiri urugendo rurerure rwo kwaguka no kurushaho guteza imbere ishoramari ry’igihugu.

Yakomeje ati “Turashaka kugera kuri miliyari 300 Frw [mu mpera za 2023] ndetse mu 2030 tukaba twageze kuri miliyari 1000 Frw.’’

Kugeza ubu, ishoramari rikorwa n’Ikigega Agaciro rishobora kunguka nibura miliyari ziri hagati ya 15 na 18 Frw ku mwaka.

Intego y’iterambere Ikigega Agaciro cyifuza kugeraho cyiteze ko rizashoboka binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nshya [Strategic plan] zigamije kwagura ishoramari gikora no kurushaho kuribyaza umusaruro.

Related Articles

Leave a Comment