Home Inkuru Nyamukuru Perezida Museveni yasabye RDC gushyikirana na M23.

Perezida Museveni yasabye RDC gushyikirana na M23.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikwiye kugirana ibiganiro by’imishyikirano n’inyeshyamba za M23 zashinzwe n’Abanyekongo bifuza uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo. 

Perezida Museveni yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yashimangiye ko imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga na yo ikwiye kumanika amaboko mu maguru mashya bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu za gisirikare. 

Imitwe titwaje intwaro y’abanyamahanga ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo ADF-Nalu ifite inkomoko muri Uganda, FDLR n’indi mitwe ifite inkomoko mu Rwanda ndetse na RED-Tabara ikomoka mu Burundi. 

Yagize ati: “Iyo mitwe yitwaje intwaro niramuka idashyize intwaro hasi ku bushake tuzakoresha imbaraga za gisirikare.”

Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro irenga 120 yashinzwe n’Abanyekongo kubera uruhuruirane rwo kurwanira ubutegetsi rurangwa mu Burasieazuba bwa RDC. 

Yakomeje avuga kuri M23, agira ati: “ Ku birebana na M23, na yo ni umwe mu mitwe y’Abanyekongo. Hari M23, Mai Mai, CODECO n’iyindi Guverinoma ya RDC ikwiye kuganira na yo.”

Inyeshyamba za M23 zongeye kugaba ibitero ku Ngabo za Leta (FARDC) guhera muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y’imyaka ikabakaba 10 zari zimaze zicwekereye aho bamwe mu bari bazigize bahungiye mu Rwanda no muri Uganda. 

Kuri ino nshuro abashibutse kuri uwo mutwe bari bakiri abaturage basanzwe muri RDC, bashinja Leta ya RDC kutubahiriza ibyo yiyemeje gukora kugira ngo Abanyekongo bakoresha Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi babohone ku gukomeza guhutazwa mu gihugu cyabo. 

Ibiganiro by’ubuhuza bya Luanda byabaye mu kwezi k’Ugushyingo, M23 yasabwe kurekura uduce twose yigaruriye abayigize bakajya kuba muri Sabyinyo. 

Mu minsi ishize M23 yatangiye kuva mu bice bimwe na bimwe yari yigaruriye muri Teritwari ya Nyiragongo, igaragaza ko ari igikorwa kugamije kugarura amahoro. 

Inama ya Luanda yasabye kandi imitwe yashinzwe n’abanyamahanga nka ADF, FDLR, RED Tabara n’iyindi, gushyira intwaro hasi abayigize bagatahuka mu bihugu byabo nta yandi mananiza. 

Perezida Museveni asangaiyi mitwe bizatigora kwemera gushyira intwaro hasi, ashingiye ku wa ADF uheruka kugaba igitero simusiga ku butaka bwa Uganda ku kwezi gushize. 

Ati: “Imitwe nka ADF ntiteze gutahuka mu mahoro. Bizaba ngombwa ko dushyiramo imbaraga. Nk’uko twabibonye mu gihe gishize, kubera ko tubamereye nabi mu Burasirazuba bwa RDC vuba aha bagerageje kugaruka banyuze muri Ntoroko; mwiboneye ibyababayeho, itsinda ryose ryarahanaguwe.”

Perezida Museveni yakomeje agira ati: “Turashishikariza Guverinoma ya Congo kuganira n’iyo mitwe y’abanyamahanga kugira ngo na bo bafashwe kugaruka mu buzima busanzwe mu mahoro, kuko ni banga tuzakoresha ingufu.”

Related Articles

Leave a Comment