Home Inkuru Nyamukuru Urukiko Rukuru rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi b’Itorero ADEPR.

Urukiko Rukuru rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi b’Itorero ADEPR.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urukiko Rukuru rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi b’Itorero ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.

Pasiteri Sibomana Jean na Tom Rwagasana bahoze ku buyobozi bwa ADEPR bashinjwa kunyereza 6.004.307.003 Frw, ubwo hubakwaga Dove Hotel, iri mu mitungo minini itorero rifite.

Urubanza aba bagabo na bagenzi babo 12 baregwamo rwatangiye kuburanishwa kuva mu 2017, ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagize bamwe abere ariko Ubushinjacyaha na ADEPR bijuririra imyanzuro imwe.

Mu iburanisha mu bujurire hamaze kumvwa kwiregura kwa Pasiteri Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR. Yaburanye agaragaza impungenge ku igenzura ry’umutungo ‘audit’, Ubushinjacyaha bushingiraho bumurega, avuga ko atayigizemo uruhare.

Ku wa 29 Kamena 2021 ubwo urubanza rwakomezaga kuburanishwa humviswe ubwiregure bwa Pasiteri Sebagabo Muyehe Léonard wari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Pasiteri Sebagabo yanyereje 829.822.644 Frw, binyuze mu mafaranga yasohoye mu bihe bitandukanye sheki zayo zikandikwa ku bakozi ba ADEPR.

Yavugaga ko amafaranga agenewe kwishyura ababaga bagemuye ibintu bitandukanye hubakwa inyubako za Dove Hotel. Bwasobanuye ko nta kigaragaza ko ibyo bintu byigeze byakirwa kandi nta cyerekana ko abo bantu bahawe ayo mafaranga.

Bwavuze ko ibyo binyuranye n’amategeko agenga imicungire y’umutungo wa ADEPR aho ateganya ko sheki yishyura yandikwa ku wagemuye ibikoresho kandi hagaragajwe inyandiko z’uko ibyo yagemuye byakiriwe kandi ko abakozi, abayobozi ba ADEPR batemerewe gupiganira amasoko yayo.

Ubushinjacyaha bwongeyeho ko ayo mafaranga yasohorwaga nta soko ryatanzwe nk’uko amategeko agenga imicungire y’umutungo muri ADEPR abiteganya.

Pasiteri Sebagabo Léonard yisobanuye agaragariza urukiko ko kuba yarasinye ku masheki asohora amafaranga yarabyemerewe kandi ko igenzura ry’umutungo “audit” ivugwa n’urukiko atigeze ayigiramo uruhare asaba urukiko kutazayishingiraho.

-  Tom Rwagasana akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 846 Frw

Pasiteri Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR akurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na 846.053.337 Frw.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Tom Rwagasana yanyereje amafaranga binyuze muri sheke zatanzwe mu bihe bitandukanye.

Bwatanze urugero rwa sheki yo ku wa 23 Ukwakira 2015 ya 200.000.000 Frw yishyuwe ariko hatagaragazwa impamvu yayo ndetse nta soko ryashyizweho. Hari 40.000.000 Frw yahawe Uwimana Jean wakoraga akazi k’ubupalanto kandi asohorwa hatagaragazwa icyo agomba gukoreshwa.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari 5.000.000 Frw yishyuwe Nzabarinda Tharcisse kandi ntacyo yagemuriye itorero, yamara kuyabikuza agasabwa kuyashyikiriza Mutuyemariya Christine kandi nawe wemeye ko ayo mafaranga yayahawe ariko ko yubakishijwe icyumba cya sauna na massage muri Dove Hotel kandi iyi nyubako ikaba ntayo igira.

Mu gusohora aya mafaranga Tom Rwagasana yanasinye mu mwanya w’uwari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubukungu yemeza ko amafaranga asohoka kandi nabyo bitemewe. Mutuyemariya Christine ari kuburana ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoresheje ikoranabuhanga rya Skype.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari miliyoni 10 Frw yahawe Pasiteri Niyitanga Salton na miliyoni 5 Frw yahawe Uwimana Jean yose yasohowe bavuga ko ari ayo kugura sound proof za radio na televiziyo bya ADEPR ariko nta kigaragaza koko byaguzwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ayo mafaranga yose yanyerejwe kandi yari agenewe kwishyurwa inguzanyo ya BRD nk’uko byemejwe n’Inteko Rusange ya ADEPR yo ku wa 15 Mutarama 2015, aho kwishyura uwo mwenda ahubwo akanyerezwa.

-  Umwavoka wa ADEPR yatunze agatoki amategeko yirengagijwe nkana

Me Nsabimana Cyprien, umwe mu banyamategeko bahagarariye ADEPR iregera indishyi yasobanuriye urukiko ko mu mategeko y’itorero bitari gushoboka ko hasohorwa amafaranga yo kugura sound proof bya radio na televiziyo bya ADEPR kuko byakozwe na Sosiyete yitwa SORIM TV yishyuwe 174.097.080 Frw.

Yavuze ko nk’uko biteganywa n’amategeko shingiro ya ADEPR, abo bayobozi bari bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inteko Rusange ariko ntibabikora, birengagiza amategeko agenga imicungire y’umutungo muri ADEPR.

Me Nsabimana yavuze ko kwirengagiza amategeko nkana kandi amafaranga agasohorwa ntacyo agiye gukora kuko hatanagaragara icyo yakoreshejwe byerekana ko yanyerejwe.

Urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR rumaze imyaka ine mu nkiko rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’urukiko.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi ubujurire rumaze gusubikwa inshuro 15 mu bihe bitandukanye ndetse inteko y’abacamanza yihanwe na bamwe mu baburanyi inshuro ebyiri.

Pasiteri Nitayinga Salton ni umwe mu bihannye inteko y’abacamanza urukiko rumuca amande ya 150.000 Frw kubera ko rwavuze ko ari umwe mu batinza urubanza nkana.

Related Articles

Leave a Comment