Home Inkuru Nyamukuru Nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo Perezida Kagame na Félix Tshisekedi basuye uduce twibasiwe n’imitingito i Rubavu.

Nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo Perezida Kagame na Félix Tshisekedi basuye uduce twibasiwe n’imitingito i Rubavu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi, basuye Umujyi wa Rubavu ahari bimwe mu bikorwa birimo imihanda n’ibindi byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Abakuru b’ibihugu byombi bari mu Karere ka Rubavu mu ruzinduko rw’umunsi umwe Tshisekedi yagiriye mu Rwanda nyuma y’ukwezi n’iminsi itatu Ikirunga cya Nyiragongo kirutse kigakurikirwa n’imitingito yangije byinshi mu bikorwa remezo, ikanakura abaturage mu byabo.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Tshisekedi baherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku mpande zombi, bagenzuye ibi bikorwa remezo birimo imihanda yasenywe n’iyi mitingito.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu bagiranye ibiganiro n’ubundi byitezweho kugaruka ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ingaruka zasizwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021.

Icyo gihe abaturage benshi bahise bahungira mu bindi bice by’icyo gihugu bitagezweho n’iruka rya Nyiragongo, abandi babarirwa mu bihumbi 14 bahungira mu Rwanda aho benshi bamaze gusubira mu gihugu cyabo uretse 693 basigaye mu Nkambi ya Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Iruka rya Nyiragongo ryakurikiwe n’imitingito yashegeshe bikomeye Umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu mu buryo bw’umwihariko.

Ingaruka zakurikiye iruka rya Nyiragongo zabaye ku mpande zombi aho nko mu Rwanda, imibare y’Intara y’Uburengerazuba yo mu ntangiriro za Kamena yagaragazaga ko abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito bakeneye ubufasha ari 3202.

Mu bikorwa remezo byasenywe n’iyo mitingito harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika. Ziyongeraho umuhanda wa kaburimbo, umusigiti n’ibigo by’amashuri. Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi i Rubavu zangiritse bikomeye.

Ku ruhande rwa DRC, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryahitanye abantu 32, risenya inzu zirenga 3500. Ni mu gihe abagera ku bihumbi 400.000 bavanywe mu byabo n’iryo ruka rya Nyiragongo.

Mu Mujyi wa Goma kandi hari ibikorwa remezo byinshi byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’iki kirunga birimo imihanda n’imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira bimwe mu bice by’uyu mujyi.

Related Articles

Leave a Comment