Pierre Buyoya wayoboye u Burundi muri mandats 2 yashyinguwe i Bamako muri Mali ari naho yari asanzwe atuye,akaba yaritabye Imana ku myaka 71 y’amavuko.
Umuhango wo kumusezeraho witabiriwe nabo mu muryango,hari kandi abahagarariye leta ya Mali,abahagarariye umuryango w’afurika yunze ubumwe ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.ntawo mu gihugu cye cy’amavuko wahagaragaye ahagarariye leta.
Misa yo kumusezeraho yabereye muri Grande Cathedrale de Bamako ashyingurwa mu irimbi rya kiriziya gaturika i Bamako.