Home Inkuru Nyamukuru Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2021.

Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2021.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2021, yizeza ko uzaba mwiza kurusha uwa 2020 waranzwe n’ibibazo bitandukanye byatewe ahanini n’icyorezo cya Coronavirus.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, mu ijambo risoza umwaka wa 2020 n’iritangiza utaha wa 2021.

Ubusanzwe iri jambo Umukuru w’Igihugu yarigezaga ku baturarwanda saa Sita z’ijoro umwaka urangiye ariko kuri iyi nshuro yarivuze saa Tatu ahanini binajyanye n’ingamba zashyizweho mu kwirinda Coronavirus aho buri wese agomba kuba yageze mu rugo bitarenze saa Mbili.

Ijambo rya Perezida Kagame

Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z’u Rwanda:

Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho.

Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje. Twirinde rero buri wese yite ku bandi.

Mu by’ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi, naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze. Njye n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu Umwaka mushya Muhire wa 2021, uzababere uw’uburumbuke.

Mugire umugisha w’Imana.

Related Articles

Leave a Comment