Home INKURU ZIHERUKA Kigali: Moto zirenga 800 zateje impanuka zo mu muhanda mu mezi atandatu.

Kigali: Moto zirenga 800 zateje impanuka zo mu muhanda mu mezi atandatu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yatangaje ko guhera muri Werurwe kugeza muri Nzeri 2024 hari moto 896 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda ndetse n’izindi 1100 zafatiriwe kubera amakosa atandukanye yo mu muhanda.

Ibi yabitangaje ubwo Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA) baganiraga n’abamotari kuri uyu wa 4 Nzeri 2024, ku ngamba zo kunoza umutekano no kwirinda impanuka.

CP Sano yavuze ko hagomba gushyirwaho ingamba zo kugabanya izo impanuka ariko abamotari na bo bakwiriye kubigiramo uruhare birinda kujya mu muhanda basinze kandi ko bakwiriye gutekereza ku buzima bwabo bakamenya ko bagomba kuburinda ndetse bakarinda n’abo batwara.

Yakomeje avuga ko hari moto 1100 zafashwe kubera amakosa atandukanye harimo guhisha purake, gutwara moto wasinze, kutubahiriza ibyapa by’umuhanda, guca mu mihanda itemewe no guca ahagenewe abanyamaguru.

Yabwiye abamotari ko bakwiriye kwirinda ayo makosa kugira ngo moto zabo zitazakomeza gufatirwa ndetse ko bakwiriye gutwara batanyoye inzoga kugira ngo birinde impanuka.

Ati “Moto zafashwe ni nyinshi n’izakoze impanuka na zo ni nyinshi, bivuze ko mugomba kubahiriza amategeko yo mu muhanda kugira ngo uyu mubare ugabanuke, ikindi tugomba kuganira namwe tukareba uburyo mwacika kuri iyi ngeso ituma moto zifatirwa kuko aba ari umutungo munini.”

Yongeyeho ko abatwara moto badafite uruhushya rwo gutwara bakwiriye kwikubita agashyi bakegera inzego zibishinzwe bagashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko abatwara batazifite baba bari gushyira ubuzima bwabo mu kaga badasize ubw’abo baba batwaye.

Related Articles

Leave a Comment