Home Inkuru Nyamukuru Abazitabira CHOGAM bashobora kuzasabwa kuzaba barikingije Covid-19.

Abazitabira CHOGAM bashobora kuzasabwa kuzaba barikingije Covid-19.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu gihe habura iminsi 100 kugira ngo Inama ya 26 y’Abakuru b’Igihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, ibere mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iri kwigira hamwe amabwiriza azagenderwaho n’abazayitabira muri Kamena uyu mwaka.

Iyi nama izwi nka CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting], isanzwe iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kuba yarabereye mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020, iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyatumye inama n’ibindi bikorwa bikomeye bisubikwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ari kumwe n’Umunyamabahanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze, bavuze ko iyi nama izabaho nta kabuza ndetse ko imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwo hejuru.

Minisitiri Biruta yavuze kugira ngo iyi izabe mu buryo butazashyira ubuzima bw’abayitabiriye mu kaga, Minisiteri y’Ubuzima iri kwiga ku mabwiriza ajyanye na Coronavirus azagenderwaho n’abazitabira.

Yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima iri kudufasha muri icyo gikorwa, kandi turi gukurikiza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kugira ngo tumenye icyo tuzasaba abazitabira CHOGAM, niba bazaba barikingije, ibyo byaba ari byiza kurushaho, cyangwa niba basabwa kuzisuzumisha bageze mu Rwanda, turi kwita ku cyorezo cya Coronavirus mu byo turi gukora byose”.

Byitezwe ko amabwiriza azashyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima ashobora gutangazwa mu gihe cya vuba, bitewe n’uko mu byumweru bibiri biri imbere, itsinda riri gutegura iyi nama rizazenguruka ibihugu bigize Commonwealth, ribasobanurira aho imyiteguro igeze, ndetse n’ibyo basabwa kugira ngo bazitabire iyi nama kandi ibintu byose bigende neza.

Iri tsinda kandi ryanashimwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wavuze ko imyiteguro y’u Rwanda itangaje cyane, ndetse ko iri ku rwego rwo hejuru.

Mu bihe bisanzwe, CHOGAM yari kuzitabirwa n’abantu bakabakaba 10 000, ariko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, umubare w’abazitabira iyi nama ntiramenyekana.
Scotland yavuze ko umubare w’abazitabira CHOGAM uzaterwa n’uko icyorezo cya Coronavirus kizaba gihagaze mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Yagize ati “Hari ubushake bw’uko abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth bifuza kwitabira iyi nama no gusura igihugu cyiza cy’u Rwanda, ariko kwitabira iyi nama bizaterwa n’uko ibintu bizaba bihagaze muri ibyo bihe”.

Uyu muyobozi kandi yanyomoje amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko iyi nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko n’ubundi izindi nama ziyitegura zabaga hifashishiga iryo koranabuhanga. Yavuze ko iyi nama “izaba imbonankubone, mu buryo abantu bazaba bari mu Rwanda”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko rwiteguye neza ndetse ko afite icyizere ko iyi nama izagenda neza, bitewe n’aho imyiteguro amaze iminsi asuzuma igeze.

Yanavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda, kuko ingingo zizaganirwaho, zirimo uburinganire bw’abagore n’abagabo, umutekano no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda ruzifiteho uburambe bishingiye ku mateka yarwo na politiki rugenderaho kuri ubu.

Ku ruhande rwa Minisitiri Biruta, yashimangiye ko kuba u Rwanda rwaratangiye gutanga inkingo, ari kimwe mu bituma igihugu kigira icyizere cy’uko iyi nama izagenda neza, ati “itangwa ry’inkingo ziduha icyizere cy’uko Inama izagenda neza, tuzakomeza gukurikiranira hafi amakuru ajyanye n’iki cyorezo kandi twiteguye neza kwakira iyi nama”.

Nyuma y’iyi Nama, Perezida Kagame azafata inshingano zo kuyobora uwo muryango mu myaka ibiri izakurikiraho, aho Minisitiri Biruta yavuze ko mu gihe u Rwanda ruzaba ruyoboye uyu Muryango, ruzatanga umusanzu warwo.

Yagize ati “Umusanzu w’u Rwanda ni uko rwiteguye gutanga inama no gutanga ibitekerezo. Mu gihe kandi tuzaba tuyoboye uyu Muryango, tuzaharanira gushyira mu bikorwa mu buryo bugaragara ibizemerezwa muri iyi Nama, ndetse no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro”.

Mu ngingo zizaganirwaho harimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, uburinganire no guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bihuriye muri Commonwealth.

Iyi nama imara Icyumweru, ntabwo abakuru b’ibihugu baza ngo bateranire hamwe, ahubwo habanza inama z’amahuriro ane; iy’ubucuruzi, urubyiruko, abagore n’ihuriro rya za sosiyete sivile.

Aya mahuriro aba ari manini afite abantu 1500 cyangwa 1000, ku buryo inama zayo zimara iminsi ibiri cyangwa itatu ziganira ku ngingo zizireba. Imyanzuro yazo igezwa ku nama y’abakuru b’ibihugu itangira kuwa Kane kugeza kuwa Gatandatu.

Related Articles

Leave a Comment