Nyuma y’aho Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rugaragarije impamvu zikomeye z’ibyaha bigera kuri 13 bishinjwa Rusesabagina rwategetse ko afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza.
Kimwe n’uko iburanisha ryo ku munsi wa mbere ryagenze, abantu bose bitabiriye babanje kugaragaza ko bipimishije icyorezo cya Coronavirus, bapimwaga umuriro kandi bagategekwa kubanza gukaraba intoki.
Abashinzwe umutekano bari benshi nk’ubushize, ndetse mu cyumba cy’iburanisha, usibye abantu bake barimo abakozi ba Ambasade ya Amerika, abandi bose bari abanyamakuru.

Ku isaha ya saa Munani n’iminota 40 nibwo Rusesabagina yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, abanyamategeko be babiri nabo bitabiriye isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo.
Rusesabagina yari yunganiwe na Me Emeline Nyambo hamwe na Me Rugaza David. Ubwo inteko iburanisha yari imaze kwinjira, umucamanza yabanje gusoma ibyaha 13 ubushinjacyaha burega Rusesabagina.
Umucamanza yavuze ko urukiko rwasesenguye buri cyaha mu biregwa Rusesabagina, uko yisobanuye n’uko abanyamategeko be bamwunganiye ndetse n’ibyagiye bitangazwa n’ubushinjacyaha.
Ku bijyanye n’uko yaburana afunzwe cyangwa adafunzwe, umucamanza yavuze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, bityo ko akwiye gukurikiranwa afunzwe nubwo hagaragajwe impamvu z’uko afite uburwayi. Yavuze ko kuburana afunzwe bidashobora kubangamira uburenganzira bwe bwo kwitabwaho mu buvuzi.
Ashingiye kuri izo mpamvu, yasomye umwanzuro w’urukiko, maze avuga ko Rusesabagina agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ko ashobora kujurira uyu mwanzuro mu gihe cy’iminsi itanu.
Rusesabagina yahise yaka ijambo maze amubwira umucamanza ati “Nifuzaga kubamenyesha ko iki cyemezo cy’uru rukiko rw’aka kanya nkijuririye.”
Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho
Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
Kuba mu mutwe w’iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare