Home INKURU ZIHERUKA Abakorera mu nyubako za Koperative Copcom barishimira imihanda yabutswe niyo Koperative.

Abakorera mu nyubako za Koperative Copcom barishimira imihanda yabutswe niyo Koperative.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu rwego rwo kurushaho gukorera ahantu heza kandi hanafasha abahagana kubona serivisi nziza, Koperative Copcom yubatse imihanda ya kaburimbo ifasha abazana n’abatwara ibicurizwa babikuye aho kuri iyo nyubako ya Koperative Copcom.

Emmanuel Kamugisha ni umwe mu bacuruzi twasanze baje kugura ibicuruzwa yadutangarije ko iyo mihanda izabafasha cyane kuko hari ubwisanzure n’isuku ihagije dore ko hari ibicuruzwa usanga bagura bishobora no kwangirika biramutse binyuze mu mihanda mibi.

Yagize Ati “Iyi mihanda yubatswe idufatiye runini kuko urabona ko hari isuku ndetse n’ibicuruzwa byacu bizarushaho gupakirwa no gutwarwa mu mutekano kuko mubyo dutwara harimo n’ibimeneka,uretse nibyo kandi biragaragara ko habonetse n’ubwisanzure bwaho imodoka ziparika”.
Undi ni Mujawamariya Jacqueline wemeza nawe ko iyo mihanda bakorewe ba Copcom izabafasha gutanga serivisi nziza Ku babagana.
Ati”Hari igihe wabonaga umukiriya akabura parikingi kuko imodoka zaparikaga uko zibonye mu kajagali ariko kubera iyi mihanda myiza buri wese abona uko aparika neza mu bwisanzure kandi no kumupakirira aje kugura bikoroha,uretse n’abaguzi kandi natwe abacuruzi bahakorera byaradufashije cyane”.

Imihanda ikorwa na Koperative Copcom iri mu rwego rwo kurushaho gukorera ahantu heza kandi hanafasha abahagana kubona serivisi nziza(mu mafoto twahageze iri gukorera).

Perezida wa Koperative Copcom Bwana Kayitare Jérôme avuga ko kubaka iyi mihanda ya kaburimbo biri muri gahunda za Koperative zo gukorera ahantu hari isuku hafasha n’ababagaba kubona serivisi nziza.
Yagize Ati”iyo mihanda twayubatse mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku batugana ndetse no gukorera ahantu heza hari isuku,uretse nibyo ariko turi abafatanyabikorwa ba Leta kuko hari abashobora gutegereza ko bizakorwa ba Leta,ariko twe twifuza gufatanya na Leta kwihutisha iterambere,ikindi nuko iyi mihanda twubaka yongerera n’agaciro ibikorwa by’Abanyamuryango ba Koperative”.

COPCOM ni Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji ikorera mu Gakiriro ka Gisozi.

Related Articles

Leave a Comment