Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Matimba,Akarere ka Nyagatare bavuga ko bakibangamiwe ni igiciro gihenze cy’agakingirizo rimwe na rimwe abananiwe kwifata bakaba bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ishobora no kubaviramo kwandura Sida.
Mvukiyehe Viateur ni umuturage utuye mu Kagali ka Nyabwishongwezi,Umurenge wa Matimba avuga ko kugura agakingirizo bigora benshi kuko mbere bajyaga bakagura ibiceri maganabiri none ubu ni magana atatu ndetse hari n’aho bakagurisha magana ane ibi rero bitera benshi gukorera aho.

Yagize ati”Aha dutuye namwe murabibona ko duturiye umupaka,haracyagaragara n’ibiyobyabwenge kuko nubwo Leta yashyizemo imbaraga zo kubirwanya ariko hari abakinywa kanyanga,iyo rero bayinyweye hari igihe bishora mu busambanyi kandi birumvikana ko umuntu nkuwo wanyweye kanyanga atabasha kwifata mu gihe adashoboye kubona agakingirizo abikorera aho”
Sibomana Wellars nawe ni umuturage utuye mu murenge wa Matimba nawe yemeza ko kugura agakingirizo bikorwa na bake bitewe n’igiciro cyako.
Ati”Iyo urebye igiciro cy’agakingirizo ubona kiri hejuru kandi gakenerwa na benshi cyane cyane urubyiruko,bibaye byiza bakongera kugabanya ibiciro cyangwa bakongera kudutangira ubuntu kuko nabyo byigeze kubaho aho abajyanama b’ubuzima bajyaga badutanga ariko ubu ntatwo bagitanga,kuri twe rero icyo giciro cy’agakingirizo ni imbogamizi kuko bishobora gutuma benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bakaba bahandurira Sida”.

Bamwe mu bacuruzi nabo bemeza ko guhenda kw’agakingirizo byatumya nta baguzi bako bakiboneka.
Habiyaremye Ernest ni umucuruzi ukorera mu kagali ka Nyabwishongwezi, Umurenge wa Matimba avuga ko agakingirizo kavuye Ku giceri cy’ijana kakagera kuri magana atatu kuburyo nta baguzi bako bakibona.
Yagize ati”Kubijyanye no kwirinda Sida biracyari ikibazo kuko prudence zarahenze,nkubu agapaki karimo dutatu kaguraga igiceri cy’ijana none ubu ni magana atatu,ubwo rero urumva ko ari igiciro kigoye abashaka kugakoresha,mbere hari nubwo bajyaga badutangira ubuntu kugirango nudafite nicyo giceri abashe kukabona ariko ubu nabo ntibakitubona sinzi ikibazo cyabayeho rwose twarabuze,naho abatugura bo ntabo kuko nshobora no kumara amezi atanu ntawukambajije kandi mbere igiciro kikiri ijana nta munsi washiraga”.

Imibare yo mu 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu Rwanda bumaze igihe kuri 3%, ariko ubu byatangiye guhinduka, kuko mu bantu bafite imyaka 15-49 igipimo cya virusi itera Sida cyari kigeze kuri 2.6%.
Nko ku bari munsi y’imyaka 15 bo bari munsi ya 1%, kugeza ku myaka 49 ni 2.5%, naho hejuru y’imyaka 49 ni 3%, hejuru y’imyaka 60 bikaba 8%.