Home INKURU ZIHERUKA Gukora kinyamwuga nibyo bituma High Sec Ltd ihora ku isonga mu bigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda.

Gukora kinyamwuga nibyo bituma High Sec Ltd ihora ku isonga mu bigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
2 comments

Iterambere ry’u Rwanda rirarushaho kwihuta bishingiye ku miyoborere myiza Igihugu gifite ndetse n’ingamba zifatwa zigamije kwihutisha iryo terambere.

Umutekano uri mu biha isura nziza u Rwanda bigatuma abarutuye n’abarugenda bisanzura nta mususu,uyu mutekano ni nawo utuma abashoramari bashora imali yabo nta kwikandagira.

Muri uru rwego ibigo byigenga bicunga umutekano bigira uruhare rukomeye kugirango iyi ntego ibashe kugerwaho,ku isonga twavuga nka High Sec LTD itanga serivisi z’umutekano ndetse n’isuku n’isukura.

Mu kiganiro twagiranye na Bwana NTAMBARA David umuyobozi mukuru wa High Sec yavuze ko batangiye mu mwaka wa 2009 batangira bakorera mu mujyi wa Kigali ariko kugeza ubu bari gukorera mu gihugu hose,aho bakorana n’inzego za Leta ndetse n’abikorera.

NTAMBARA David umuyobozi mukuru wa High Sec Ltd

High Sec kugeza ubu ifite abakozi babarirwa mu 3000 bakora mu bijyanye n’umutekano ndetse nabandi babarirwa muri 600 bakorera mu birebana n’isuku n’isukura nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wayo.

Bwana Ntambara kandi avuga ko serivisi zo gucunga umutekano w’ibintu ishobora no kubamo ibibazo ariko ko niyo hari ikibazo kivutse cyo kubura ibintu bishyura umukiriya kuko baba barafashe ubwishingizi.

yagize ati” Serivisi dutanga koko ni umutekano ariko ishobora kubamo na risk,ariko iyo hagize ikibura twishyura nyiracyo ndetse iyo bibaye iby’amafaranga menshi tudashoboye tuba twabifatiye ubwishingizi ku buryo nyirabyo yishyurwa nta kibazo”.

Umuyobozi mukuru wa High Sec kandi avuga ko abakozi bose baba barabonye amahugurwa ahagije abafasha kuzuza inshingano zabo neza, kandi ko na mbere yo kubaha akazi habanza gusuzumwa ko ari inyangamugayo nkuko babisabwa na Polisi y’Igihugu isanzwe inabifite mu nshingano.

Abakozi ba High Sec Ltd baba barahawe amahugurwa ahagije atuma bakora kinyamwuga

Ati”Abakozi bacu tugirana amasezerano y’akazi, tubishyurira imishahara yabo ku gihe kandi kuri banki,tubishyurira imisoro ndetse n’ubwiteganyirize bw’abakozi;by’umwihariko nkuko tubisabwa na Polisi idufite mu nshingano ni abakozi bibanza gusuzumwa ko nta byaha baba barakoze muri make agomba kuba ari inyangamugayo ndetse urutonde rwabo tukarushyikiriza Polisi mbere yo kubaha akazi”.

Bwana Ntambara David kandi yanashimiye abakiriya babo abizeza kurushaho kunoza imikoranire nkuko bisanzwe.

Related Articles

2 comments

Munyaneza Eugene June 18, 2021 - 5:33 am

Muby’ukuri aba gards ba high Sec bari smart mubo njya mbona bandi bose.bakomereze aho

Reply
Furaha moise June 18, 2021 - 5:45 am

high sec nibakomereze aho rwose.

Reply

Leave a Reply to Munyaneza Eugene Cancel Reply