Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuba Perezida wa Gatandatu wa Tanzania asimbuye, Dr. John Pombe Magufuli, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi bw’umutima.
Madamu Samia Hassan wari usanzwe ari Visi Perezida w’iki gihugu, yarahiriye kukiyobora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu biri i Dar es Salaam.
Samia Suluhu Hassan yagiye mu mateka nk’umugore wa mbere uyoboye Tanzania, ndetse akaba ari uwa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba ubashije kuba Perezida, nyuma y’Umurundi Sylvie Kinigi, wayoboye u Burundi kuva muri Nyakanga 1993 kugera Gashyantare 1994.
Umuhango w’irahira rya Samia Hassan witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye muri iki gihugu, barimo abahoze mu buyobozi bukuru bw’iki gihugu nka Jakaya Kikwete na Ali Hassan Mwinyi bigeze kuyobora Tanzania. Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Ndugai ndetse na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Ibrahim Hamis Juma na bo bari bitabiriye uyu muhango.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Tanzania, Samia Suluhu w’imyaka 61, azayobora Tanzania kugeza mu mwaka wa 2025, kandi biteganyijwe ko azahita ashyiraho Visi Perezida, nyuma yo kugisha inama amashyaka yo muri iki gihugu.
Nyuma yo kurahira nka Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yavuze ku kazi katoroshye kamutegereje nk’umugore wa mbere ugiye kuyobora iki gihugu.
Ni mu ijambo yagejeje ku bari bakurikiye ibi birori, barimo abari mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ababikurikiye kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC. Yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano nka Perezida mushya wa Tanzania.
Perezida Samia Hassan yasabye abaturage ba Tanzania ’kwirinda ibibatandukanya, kandi yizeza kuzaharanira ko Tanzania iba igihugu gihamye ku ruhando mpuzamahanga’.
Yavuze ko muri ibi bihe bikomeye, atari umwanya wo kwitana ba mwana, asaba ko abaturage barangwa n’ubumwe bw’abanyagihugu muri ibi bihe byo kunamira Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana.
Perezida Samia Hassan yavuze ko Dr. Magufuli yakundaga igihugu cye ndetse ari umuntu wakoraga ibishoboka byose ngo azane impinduka muri Tanzania.