Home Inkuru Nyamukuru Uruganda rutunganya amata rw’Inyange Industries rugiye gutangiza umushinga wo gutunganya amata y’ifu.

Uruganda rutunganya amata rw’Inyange Industries rugiye gutangiza umushinga wo gutunganya amata y’ifu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Uruganda rutunganya amata rwa Inyange Industries rugiye gutangiza umushinga wa miliyari 20.7 Frw wo gutunganya amata y’ifu mu Karere ka Nyagatare. Umushinga witezweho guteza imbere aborozi n’abacuruzi b’amata mu gihugu.

Sosiyete ya Crystal Ventures Ltd yabyaye Inyange industries yatangarije ikinyamakuru The New Times ko uyu mushinga uzajya utunganya amata angana na litiro 500 000 ku munsi, naho ku mwaka byitezwe ko uzajya utunganya amata y’ifu angana na toni 14 000 ndetse na toni 5,460 z’amavuta y’inka.

Crystal Ventures ivuga ko uyu mushinga uzatangira mu mezi 15 ari mbere, gusa ariko ko imbanzirizamushinga ijyanye n’ibikorwa by’ubwubatsi yatangiye muri uku kwezi, ndetse ko muri Werurwe bazatangira kubaka.

Uyu mushinga ugamije kugabanya ingano y’amata y’ifu u Rwanda rutumiza hanze. Ugendeye ku mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagaragaje ko mu mwaka wa 2019 igihugu cyatanze agera kuri miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo hinjire toni 4000 z’amata y’ifu mu gihugu.

Iyi mibare kandi yiyongereyeho 25% ugereranyije no mu mwaka wa 2018, aho igihugu cyatanze agera kuri miliyari 8 kugira ngo hinjizwe toni 3600 z’amata y’ifu.

Ahanini u Rwanda rutumiza aya mata mu bihugu by’i Burayi birimo u Budage, u Buholandi, Nouvelle Zelande ndetse no mu Bubiligi.

Umushinga wo kubaka uruganda rw’amata y’ifu ugamije kongerera agaciro umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu, aho ku munsi umwe gusa mu Rwanda haboneka litiro miliyoni 2.2 z’amata, kandi 10% gusa nizo zitunganywa n’inganda.

CVL ivuga ko amakusanyirizo y’amata hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Majyaruguru n’Uburasirazuba afite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’uyu mushinga w’amata y’ifu ugiye gutangizwa.

Gahiga Gashumba ukuriye ihuriro ry’aborozi muri Nyagatare avuga ko uyu mushinga uzabafasha mu kubona isoko rihoraho ry’amata.

Yongeraho ko bikenewe ko haboneka uruganda rubafasha gutunganya amata afite ubushobozi bwo kumara igihe kinini, cyane ko Akarere ka Nyagatare konyine kabona litiro zigera ku 35 000 ku munsi mu itumba.

CVL ivuga ko uyu mushinga uzahindura ubuzima bwa bamwe, aho uzafasha aborozi 25.000 kubona isoko rizajya ribaha agera kuri miliyari 18 ku mwaka, uzafasha kandi kurwanya imirire mibi ndetse uzafungurira amarembo abashaka gukora imishinga ikenera amata.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yavuze ko uyu mushinga ufite icyo usobanuye mu bworozi ndetse ko uzagira uruhare mu bukungu bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Kuri iki gihe, aborozi babona amata menshi, cyane cyane mu gihe cy’imvura ariko ntibabone aho bayacuruza. Rero, uyu mushinga w’amata y’ifu uzajya ukenera amata menshi cyane, aho uzajya uyatunganya akabasha kubikwa igihe kinini bityo akanifashishwa mu gukora ibindi.”

.
Minagrri ivuga ko 80% by’amata y’ifu yakorewe mu Rwanda azajya yoherezwa mu bihugu by’ibituranyi, mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Related Articles

Leave a Comment